Abarundi batashye ku bushake barishimira uko bakiriwe n’uko bafashwe mu Rwanda, mu myaka umunani bari bamaze ku butaka bw’u Rwanda ari impunzi.
Abo barundi 75 batashye ku bushake tariki 21 Gashyantare 2024, bavuye mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, hamwe na bagenzi babo 20 baturutse mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, nyuma yo kumenya amakuru y’uko mu gihugu cyabo ari amahoro, kuko ibibazo bahungaga byarangiye.
Emmanuel Nzeyimana w’imyaka 30 y’amavuko ni umwe mu baganiriye na Kigali Today mbere y’uko bambuka umupaka wa Nemba, bakakirwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano ndetse n’abandi bafite aho bahuriye no kwakira ndetse no kwita ku mpunzi.
Nzeyimana avuga ko nta kindi yavuga ku Rwanda uretse ku bashimira uko babakiriye, bakabafasha mu buryo bushoboka bwose cyane cyane mu bijyanye no kubarindira umutekano.
Ati “U Rwanda narwigiyemo ibintu byinshi birimo, imibanire myiza, isuku, kubahana, indangagaciro ku bizira n’ibitazira, nahigiye ibintu byinshi, nta kindi kirenze kurushimira jye naruvugaho.”
Ubwo yari ahagaze ku mupaka wa Nemba ariko ku ruhande rw’u Rwanda, arimo kureba hakurya mu gihugu cye cy’amavuko (Burundi), n’akanyamuneza kenshi ku maso, Jean Marie Niyonzima, we yagize ati “Ndiyumva neza cyane, nari mbaye mu Rwanda nta kibazo, ariko nza kumva ko nasubira mu gihugu cyanjye cy’amavuko, kugira ngo nsange umuryango wanjye wasigayeyo, kuko mfiteyo umuryango ugizwe n’umugore n’abana, mu Rwanda bamfashe neza cyane nta kibazo kabisa.”
Si abahungutse gusa bashimira uko bafashwe n’u Rwanda, kubera ko na bagenzi babo batarifuza gutaha bavuga ko nta hantu bashobora kugereranya n’Igihugu cy’u Rwanda kubera ko cyihariye.
Ati “Buriya Kagame Imana ijye imuha umugisha, nta murundi uribwa n’urwara muri iki gihugu, batwakiriye neza 100%, ntabwo ari 90%.”
Umuyobozi w’inkambi ya Mahama, André Vuganeza, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwita ku batujwe muri iyo nkambi, babashyize mu byiciro bitatu.
Ati “Ibyo byakozwe kubera ko ubufasha bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye bwari butangiye kuba hafi ya ntabwo, biba ngombwa ko tubashyira mu byiciro, icyifuzo gihari ni uko icyiciro cy’abishoboye kiba kinini, kandi kugira ngo kibe kinini ni uko hashyirwa amafaranga mu mishinga ibafasha kwifasha. Ubu ni ho nka Leta dushyize umutima, ni na ho gahunda iri.”
Inkambi ya Mahama iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, yatangiye kwakira impunzi z’Abarundi mu mwaka wa 2015, nyuma yo guhunga imvururu zavutse muri icyo gihugu. Icyo gihe mu nkambi bakiriye impunzi 61,328, nyuma haza kwiyongeraho izindi zirenga ibihumbi 20 zaturutse muri DRC.
Kuri ubu inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 60, zirimo ibihumbi birenga 40 by’Abarundi, abandi bagera ku bihumbi 20 ni abo muri DRC, hakiyongeraho abandi bo mu bihugu bya Ethiopia, Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Paskitan na Yemen.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko mu iperereza rimaze igihe rikorwa ku kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi, rimaze kugaragaza abakozi umunani mu nzego za Leta bakekwaho kugira uruhare mu byaha, bijyanye no kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi. Avuga ko aba bakozi harimo abagenzuzi b’imari (Internal Auditors) n’abashinzwe ishoramari n’umurimo (Business Development Officers). Muri aba bakozi harimo Nyirigira Jean Baptiste, Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative […]
Post comments (0)