Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’imyaka 50 ikindi cyogajuru cy’Amerika cyageze ku kwezi

todayFebruary 23, 2024

Background
share close

Icyogajuru cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyubatswe na sosiyete yigega Intuitive Machines cyageze ku kwezi.

Iki cyogajuru cyahawe izina, Oddysseus, kibaye icyambere nyuma y’imyaka irenga 50 icyitwa Apollo kigeze ku kwezi.

Bill Nelson, umuyobozi w’ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’Isanzure yagize ati ” Ku nshuro ya mbere nyuma y’igice cy’ikinyejana Amerika yasubiye ku kwezi.”

Icyo cyogajuru kizakoresha za robo gukusanya amakuru azifashishwa mbere yo kohereza abantu ku kwezi, nk’uko VoA yabitangaje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Umutekano muri Centrafrique yashimye inkunga y’u Rwanda ku gihugu cye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya  Centrafrique, Michel Nicaise Nassin, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru baganira ku ruhare rw'u Rwanda mu bikorwa by'umutekano mu gihugu cye no kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho. Minisitiri Nassin yari aherekejwe n'izindi ntumwa, zirimo Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori y’igihugu, Gen Landry Ulrich Depot, bari mu Rwanda mu ruzinduko […]

todayFebruary 23, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%