Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufatira u Burusiya ibihano birenga 500 bishya kubera intambara bwashoje muri Ukraine ndetse n’uruhare bukekwaho mu rupfu rwa Alexei Navalny, utaravugaga rumwe n’ubutegetsi, waguye muri gereza.
Perezida wa Amerika, Joe Biden yavuze ko ibihano bireba abantu ba hafi ya Perezida Vladimir Putin n’abafite aho bahuriye n’ifungwa rya Navalny waguye muri gereza, apfuye urupfu rutunguranye ku wa 16 Gashyantare 2024.
Ibihano byafashwe bijyanye no gushyiraho ingamba zikumira Abarusiya mu bijyanye no kwishyurana no gukumira abayobozi mu by’ubukungu n’igisirikare.
BBC yanditse ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, watangiye ibihano bishya bizitira u Burusiya kugera ku ikoranabuhanga ryifashishwa n’igisirikare.
Perezida Joe Biden ku wa Kane yahuye n’umugore ndetse n’umukobwa wa Alexei Navalny i San Francisco, aho yashimangiye ko urupfu rwa nyakwigendera rukwiye kugerekwa kuri Putin uyobora u Burusiya. Kugeza ubu ntiharamenyekana ingaruka ibi bihano bizagira ku bukungu bw’u Burusiya.
Ibihano bishya byafashwe na Amerika kandi bizitira ibigo 100 n’abantu ku giti cyabo kohereza ibicuruzwa mu mahanga byisanzuye.
EU imaze guhana abantu barenga 2000 bakekwaho uruhare mu gucuruza intwaro no gushimuta abana b’Abanya-Ukraine kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine itangiye ku wa 24 Gashyantare 2022.
Mu gusubiza, u Burusiya na bwo bwakomeje kongera umubare w’abadipolomate n’abanyepolitiki ba EU babujijwe kwinjira muri iki gihugu.
Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko abagororwa bo mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kubera ko batabyemererwa n’itegeko. Yabitangaje mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio tariki 29 Mutarama 2024 kigaruka ku mibereho n’uburenganzira by’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, aho yavuze ko imfungwa n’abagororwa batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kuko nta tegeko ribibemerera. SP Kabanguka avuga ko uretse kuba nta tegeko ribibemerera nta n’uburyo […]
Post comments (0)