Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare, mu Kagari ka Kanyana, umurenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, hafashwe abantu bane bari bafite amabuye y’agaciro angana n’ibilo 1063 bacukuraga, bakanagurisha binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru yatumye bafatwa.
Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari itsinda ry’abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Polisi yafashe abantu 4 ubwo barimo gupimira mu nzu, amabuye y’agaciro agizwe n’ayo mu bwoko bwa Beryl apima ibilo 1040 n’ayo mu bwoko bwa Lithium ibilo 23, nyuma y’uko mugenzi wabo umwe yahise acika, akaba agishakishwa.”
SP Karekezi yibukije buri wese ubyuka akerekeza mu birombe gucukura amabuye y’agaciro, abiyemeza kuyagura no kuyacuruza, ko bikorwa n’ubifitiye Uruhushya rutangwa n’inzego zibishinzwe, aburira abazakomeza kuvunira ibiti mu matwi ko bazafatwa bidatinze kuko imikwabu izakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Polisi y’u Rwanda yaboneyeho umwanya iburira abishora mu bikorwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro batabifitiye Uruhushya, ishimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kavumu ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa mugenzi wabo watorotse.
Post comments (0)