Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki, avuga ko abagororwa bo mu Rwanda batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kubera ko batabyemererwa n’itegeko.
Yabitangaje mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio tariki 29 Mutarama 2024 kigaruka ku mibereho n’uburenganzira by’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, aho yavuze ko imfungwa n’abagororwa batemerewe imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kuko nta tegeko ribibemerera.
SP Kabanguka avuga ko uretse kuba nta tegeko ribibemerera nta n’uburyo buhari bwo kuba bayikoramo kubera ubwinshi bw’infungwa n’Abagororwa ndetse n’inyubako zidahagije.
Ati “ Uretse Imfungwa zo mu bindi bihugu ziri mu Rwanda bitewe n’amasezerano ibihugu byombi biba byaragiranye zo zirabyemerewe ariko Abanyarwanda bo ntabwo babyemerewe”.
Ati “Ubu twavuye ku 180% tugeze ku 140% bivuze ko dufite intego yo gukemura iki kibazo vuba kuko mu magororero ari mu gihugu harimo kubakwa izindi nyubako zo gukemura iki kibazo”.
SP Kabanguka avuga ko nubwo hari ubucukike bugaragara aho barara gusa kuko mu gihe cya ku manywa baba bari mu bindi bikorwa bitandukanye.
Ubundi buryo bwashyizweho n’inkiko buzagabanya ubucucike mu Rwanda ni uburyo bw’ubuhuza no gutanga ibihano nsimburagifungo.
Bizakorwa ku manza zirimo iz’ibyaha bisanzwe bihanwa n’amategeko, ibyaha bifitanye isano n’amafaranga n’amakimbirane mu miryango, izo manza zikazajya zikemurwa mu buryo bwo kunga ababurana nk’uko bisanzwe biri mu muco Nyarwanda. Ubu buryo buzajya bubanza kumvikanwaho n’impande zombi zifitanye urubanza (urega n’uregwa).
Nubwo ariko imfungwa n’abagororwa badafite uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubera impamvu zavuzwe zitandukanye, bafite uburenganzira ku bindi bintu byose bigenewe umuntu birimo kurya, kunywa, kwambara, kwivuza, gusenga, no kwidagadura, gusurwa no guhabwa ubutabera ndetse bakagira n’uburenganzira bwo kumenya amakuru, hakiyongeraho no gukora imirimo itandukanye imbere mu kigo aho bagororerwa.
Aurelie Gahongayire, komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, avuga ko mu bugenzuzi bakoze mu magereza basanze bahabwa ifunguro uko bikwiye mu bushobozi bw’Igihugu bakarifata inshuro ebyiri ku munsi, rigizwe n’ibigori n’ibishyimbo kuko ari byo basanze bifite intungamubiri zafasha abantu.
Ati “Twahasanze ababyeyi bonsa, abarwayi, abashaje cyane, abana bari munsi y’imyaka 3 bari kumwe na ba nyina, abagore batwite bagenerwa ifunguro rikungahaye mu ntungamubiri ndetse n’inyunganiramirire zirimo amata n’imbuto n’imboga ndetse hari n’abo bagenera ifu ya Shisha kibondo”.
Ku bantu bashaka guhindura imirire, imiryango yabo ishobora kuboherereza amafaranga bakagura ibyo bashaka muri za Kantine ziri mu magororero.
Komiseri Gahongayire abajijwe niba kudakora imibonano mpuzabitsina ku mfungwa n’abagororwa atari ukubabuza uburenganzira, yasubije ko nta tegeko ribibemerera ryanditse rihari, gusa asubiza ko imiterere y’inyubako n’ubwinshi bw’abagororwa bishobora kuba inzitizi igihe byaba byemewe.
Ati“Dukurikije imiterere y’inyubako bagororerwamo, n’ubwinshi bwabo ni ibintu tubona ko bitashoboka cyakora wenda igihe abantu bakora ibyaha bitandukanye bazaba bagabanutse n’amategeko agahinduka harebwa uburyo byateganywa na byo bikajya mu burenganzira bemerewe”.
Ku bantu b’igitsinagore babyarira mu magororero abenshi baba bafunzwe bafite inda, bagakurikiranwa kugeza babyaye ariko ntawe usamiramo inda nk’uko Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, SP Daniel Kabanguka Rafiki yabitangaje.
Ati “Mu by’ukuri nta muntu ukorera imibonano mpuzabitsina mu Igororero kuko bitemewe n’abo mubona babyariramo ni abantu baba baje batwite kuko iyo akigeramo tubanza kumupima uko ubuzima bwe buhagaze tukanareba ko afite inda”.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024 kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 29 hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 15 na 100 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice by’Amajyepfo y’Iburengerazuba ariko ikazaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa mu bindi bice by’Igihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki […]
Post comments (0)