Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Abantu 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya RITCO

todayFebruary 26, 2024

Background
share close

Abantu 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi ya RITICO Express, yo mu bwoko bwa Bus Yutong, yavaga i Kigali yerekeza i Huye, ikaba yari igeze mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, mu mudugudu wa Nyamugari, ndetse ihita inafunga umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko iyi modoka yarimo abagenzi 45, impanuka ikaba yatewe no kunyuranaho nabi.

Ati “Mu bakomeretse harimo babiri bajyanywe ku bitaro bya CHUK, abandi basigaye bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi no ku bitaro bya Remera –Rukoma”.

Kuva iyi mpanuka yaba nta modoka zibasha kuhanyura kuko yahise ifunga umuhanda.

ACP Rutikanga avuga ko ubu hagiye kurebwa uburyo iyi modoka yakoze impanuka ikurwa mu muhanda, ibindi binyabiziga bikabona inzira binyuramo.

ACP Rutikanga avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza kandi ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Ati “Ikindi bagomba kwibuka ni ukumenya ko batwaye ubuzima bw’abantu kandi bakamenya ko bagenda mu muhanda urimo ibindi binyabiziga, bakirinda icyatuma bakora impanuka, birimo kwirinda kunyuranaho ahatemewe, kwibuka gucana amatara ndangacyerecyezo, bakanamenya gutanga inzira ku bindi binyabiziga”.

ACP Rutikanga avuga ko abatwara ibinyabiziga, cyane imodoka nini bagombye kuba bafite uburambe kandi bakamenya no kugenzura imodoka batwara ko nta kindi kibazo zifite.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bimwe mu hihano byari byarafatiwe Guinea, Mali na Niger byakuweho

Umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba (CEDEAO) watangaje ko ugiye koroshya ibihano wafatiye Guinea na Mali. Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’umunsi umwe na none CEDEAO, itangaje ko n’ibihano byafatiwe Niger bigiye koroshywa. Uyu muryango wari wafatiye ibyo bihugu uko ari bitatu ibihano nyuma ya za kudeta zagiye zibibamo. CEDEAO yavuze ko yakuyeho ibihano by’imari n’ubucuruzi yari yarafatiye Guinea inakuraho inzitizi zari zarashyiriweho Abanya-Mali zibabuza guhatanira imyanya y’akazi muri uwo muryango. […]

todayFebruary 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%