Polisi y’u Rwanda irashimira imyitwarire yaranze abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda mu gihe isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryabaga ku nshuro ya 16, rikabasha kurangira neza nta mbogamizi ibayeho.
Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, ubwo hasozwaga iri rushanwa, mu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center (KCC), mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare.
Yagize ati:” Turashimira abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda n’abafana bitabiriye ari benshi ku mihanda hirya no hino mu gihugu, uburyo bitwaye; barangwa n’indangagaciro byatumye isiganwa risoza neza nta kibazo rihuye naryo.”
Yakomeje ati: “Uduce twose umunani twagenze neza, mu mutekano usesuye, nta mbogamizi n’imwe abitabiriye isiganwa bahuye nayo. Turashimira abaturarwanda muri rusange uko bashyigikiye abasiganwa mu duce twose bagiye banyuramo, n’uburyo abakoresha umuhanda bihanganiye impinduka zagiye zigaragara zirimo imihanda yafungwaga mu gihe yabaga ikoreshwa n’abasiganwa, bagakurikiza amabwiriza bahabwaga n’abapolisi babaga bari ku mihanda ngo babayobore mu yindi mihanda.”
Muri iri siganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ mu gihe cy’icyumweru rimaze, hakomeje gutangwa ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwibutsa buri wese kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ze; kugira uruhare mu kuwusigasira hirindwa uburangare n’amakosa yose ashobora guteza impanuka.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yongeye gusaba agahenge k’ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza anasaba ko abatwawe bunyago n’umutwe wa Hamas bose barekurwa. Guterres asabya agahenge mu gihe ibintu birushaho kuzamba mu ntambara ibera mu muhora wa Gaza. Bwana Antonio Guterres ibyo yabigarutseho i Geneve mu Busuwisi ku wa mbere, ubwo akanama ka ONU ku burenganzira bwa muntu katangiraga inama y’ibyumweru bitandatu. Uyu munyamabanga wa ONU yavuze ko “nta kintu na […]
Post comments (0)