Inkuru Nyamukuru

Abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha kwiga neza Kaminuza – Ubusesenguzi

todayFebruary 27, 2024

Background
share close

Abigisha muri Kminuza n’abatanga amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri, baratangaza ko ikoranabuhanga ritangiriye kwigwa mu mashuri abanza, rifasha abiga mu yisumbuye na Kaminuza kurikomezamo.

Basanga abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha gukomeza neza imyigire yabo

Bagaragaza ko mu Isi ya none abantu bakeneye gukoresha ikoranabuhanga, ariko hari n’umukoro ukomeye wo guhindura abakoreshaga uburyo gakondo mu burezi, kwimukira mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndeste bikanagaragara mu bakererewe kurikoresha kuko usanga na bo badahita baryisangamo.

Mu kiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio ku wa 26 Gashyantare 2024, kivuga ku kamaro k’amahugurwa y’abarimu n’iterambere ry’umwuga ku myigire y’ikoranabuhanga, abatumirwa bagaragaje ko ikoranabuhanga ritangiwe hakiri kare, rimenyerwa bigatuma abarikoresha batarinya.

Dr. Irénée Ndayambaje wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Koreji y’Uburezi, avuga ko mu bintu byose impinduka zigorana, ariko kugendana n’impinduka hifashishijwe amahugurwa agenda atangwa, ikoranabuhanga mu burezi rizagera ku ntego zarwo.

Agira ati “Niba uburezi uyu munsi budashoboka nta koranabuhanga, ni ngombwa ko impinduka zibaho noneho umuntu agafashwa, akanahabwa igikoresho, kuko ari cyo gituma agenda amenyera noneho za mbogamizi zikagenda rishira”.

Dr. Irénée Ndayambaje

Lambert Niyonsenga ukorera ikigo gihugura abarimu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, (Creativity Lab) avuga ko kubera ko gukoresha ikoranabuhanga bihera ku biboneka hafi bakagenda banamenyera ibyo hanze bikoreshwa ku rugero rwo hejuru.

Avuga ko gutinya ikoranabuhanga, no kwanga gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo abanyeshuri batabyangiza mu mashuri, bituma ahubwo hari ibyangirika kuko bidakora, agasaba abarimu kureka abanyeshuri bakinjira mu byumba by’ikoranabuhanga bakagerageza kare.

Avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo ari ukuba nta mwanya wo kumenyereza abana ikoranabuhanga, kandi ko bikibangamiye ikoreshwa ryaryo mu mashuri, icyakora ngo hari uburyo bwo guhangana nabyo.

Ku kijyanye no kuba hari abarimu bajyaga bagendana ubumenyi bwose, ikoranabuhanga rituma abanyeshuri bimenyereza mbere kugira ngo bajyanemo na mwarimu, kandi byatanze umusaruro.

Niyonsenga ati “Umwarimu asigaye abanza guha abanyeshuri isomo bakaryitegura bakanakoraho ubushakashatsi, bakanavumbura ubumenyi bushya bushobora kuba bwanafasha umwarimu, kurusha ko uwo mwarimu azana ibintu akabishyira gusa mu banyeshuri”.

Lambert Niyonsenga

Mariette Uwamariya wo muri Kompanyi ya e-shuli mu kigo gihugura abarimu, avuga ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga igenda yunguka ibintu bishya, kandi ko abakozi babo bahora batanga ubumenyi ku ikoranabuhanga rishya, agasaba ko kugira ngo abana barimenyere, byaba byiza ababyeyi babashije kureka abana bagakinisha ibikoresho byo mu rugo bimenyereza ikoranabuhanga.

Agira ati “Iyo wiga ukina ibyo wafashe ntabwo bikuvamo, kuko si kimwe nka kumwe umuntu yiga ahatiriza, ababyeyi basabwa kureka abana bagakinisha ibiboneka iwabo kuko ibyo abazungu bakora byo birahenze cyane, kuko uyu munsi twatangiye gukora ibikoresho bidahenze duhereye hamwe hasi, kugira ngo byorohere abana kugira ibyo bakoreraha ubushakashatsi”.

Abasesengura iby’ikoranabuhanga mu mashuri, bagaragaza ko muri rusange rifasha ababyiruka kujyana n’icyerecyezo cy’Isi kandi byihutisha akazi, bakaba basanga ari byiza kurikomatanya n’imyigishirize itanga ireme rikenewe, aho gutekereza ko ibintu byose bizakorwa gusa n’ikoranabuhanga, kuko ryo ryifashishwa gusa hakurikijwe ubumenyi bw’urikoresha n’icyo ashaka kugeraho.

Mariette Uwamariya

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Baganiriye ku bibazo byugarije Akarere k’Ibiyaga Bigari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye intumwa z’Inteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ziyobowe na Jemma Nunu Kumba, baganira ku bibazo biriho bibangamiye aka Karere k’Ibiyaga Bigari. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Dr Biruta yakiriye izi ntumwa ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u […]

todayFebruary 27, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%