Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abantu 6 baguye mu mpanuka y’inzu yari ikiri kubakwa

todayFebruary 28, 2024

Background
share close

Inyubako yari iki kubakwa muri Nigeria yaguye ihitana abantu 6 mugihe abandi bantu baba bakiri munsi y’ibisigazwa byayo byabaguye hejuru.

Ni inyubakwo y’amaduka arenga 120 yahanutse ikaba yari iherereye mu mujyi wa Onitsha mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Anambra.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza, National Emergency Management Agency (NEMA) cyatangaje ko abantu babashije gutabarwa bajyanywe kwitabwaho n’abaganga mugihe hari gusahakishwa abandi baba bakiri munsi y’ibisigazwa.

Cyagize kiti: “Bamwe mu bantu batabawe bajyanywe mu bitaro bitandukanye mu mujyi wa Onitsha kuvurirwayo, mu gihe gushakisha abandi baba barusimbutse birimo gukorwa.”

Iki gihugu kirusha ibindi ubukungu ku mugabane w’Afurika gikunze kwibasirwa n’impanuka z’amazu aba akiri kubakwa ahanini bitewe no kutubahiriza amategeko kandi ibikoreshwa mu bwubatsi, akenshi ntibiba byujuje neza ubuziranenge.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye gushyiraho urukiko rw’impunzi n’abimukira

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho urukiko rudasanzwe ruzajya rufasha impunzi n’abimukira mu manza n’ibindi bibazo byo mu butabera. Bamwe mu bimukira baherutse kwakirwa mu Rwanda Ni icyemezo kiri muri gahunda y’amasezerano avuguruye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku guhererekanya abimukira, amasezerano kugeza ubu arimo gusuzumwa na komite ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane, n’umutekano mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Ibi byatangajwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ukaba ari umushinga […]

todayFebruary 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%