Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye gushyiraho urukiko rw’impunzi n’abimukira

todayFebruary 28, 2024

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho urukiko rudasanzwe ruzajya rufasha impunzi n’abimukira mu manza n’ibindi bibazo byo mu butabera.

Bamwe mu bimukira baherutse kwakirwa mu Rwanda

Ni icyemezo kiri muri gahunda y’amasezerano avuguruye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku guhererekanya abimukira, amasezerano kugeza ubu arimo gusuzumwa na komite ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane, n’umutekano mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ukaba ari umushinga uri mu murongo umwe n’amasezerano arimo kunonosorwa hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku birebana no kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe.

Urwo rukiko rudasanzwe ruzayoborwa n’umucamanza w’Umunyarwanda akazakorana n’abacamanza bo mu bihugu biri mu ryango wa Commonwealth (bihuriye ku Cyongereza), hamwe n’abanyamategeko bafite uburambe mu birebana n’uburengenzira bwa muntu baturutse mu bindi bihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Hari Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo yateguwe n’Igisirikare cya Amerika

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda(MoD), yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bari kumwe na bagenzi babo baturuka mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, mu myitozo ikomeye yiswe ’Codenamed Justified Accord’ ibera muri Kenya. Iyi myitozo irimo gukorwa kuva tariki 25 Gashyantare kugera tariki 07 Werurwe 2024, itegurwa n’Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), gikorera mu Burayi bw’Amajyepfo (SETAF-AF). Ni imyitozo irimo gukorerwa mu kigo cya gisirikare cyo […]

todayFebruary 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%