Inkuru Nyamukuru

IBUKA irasaba ko abakekwaho Jenoside bihishe muri Australia bashyikirizwa ubutabera

todayFebruary 29, 2024

Background
share close

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye Naphtal, asanga Australia ikwiriye gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside bari muri icyo gihugu, bagashyikirizwa ubutabera.

Froduard Rukeshangabo ni umwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside ubarizwa muri Australia

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, nyuma y’uko Abanyarwanda babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baherutse kugaragara bidegembya muri icyo gihugu.

Ahishakiye avuga kuri abo Banyarwanda, yagize ati: “Mu by’ukuri ni abagabo babiri, bose bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo uwitwa Célestin Munyaburanga, ukomoka mu Karere ka Nyanza ndetse na Froduard Rukeshangabo ukomoka mu Karere ka Ngoma”.

Aba bagabo bombi bakatiwe n’inkiko Gacaca, aho Celestin yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu mu gihe Froduard yakatiwe imyaka mirongo itatu, ariko baje gutoroka bahungira muri Australia.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Australia, birimo The Guardian Australia na ABC Four Corners, nyuma y’iperereza byakoze, ibyavuyemo n’ibyo byagaragaje ndetse byerekana ko aba bagabo bombi batuye muri Australia, aho nka Célestin Munyaburanga w’imyaka 60, yagaragaye mu nkengero z’umujyi wa Brisbane.

Mu nkuru yanditswe n’ibi binyamakuru, bivuga ko Rukeshangabo yageze muri Australia mu mwaka wa 2009 nk’impunzi, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa ubwenegihugu.

IBUKA yo igaragaza ko kuba hashize imyaka myinshi iki gihugu kitagaragaza ubushake mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ngo bakurikiranwe n’Ubutabera, bibabaje ndetse bikerekana ko bigisaba urugendo rurerure, kugira ngo amahanga yemere ndetse ahangane n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ubutabera bwa Australia ndetse n’itangazamakuru, bafite amakuru ko aba bagabo babiri bahamwe n’ibyaha hano mu Rwanda. Ariko kandi bafite n’impapuro zibata muri yombi barazishyikirijwe, ariyo mpamvu bari bakwiye gufatwa bakoherezwa mu Rwanda”.

Akomeza agira ati: “ Nti twatinya kubivuga ko nyuma y’imyaka mirongo itatu(30) haracyari ibihugu birimo nka Australia, bikigaragara nk’ibidafite ubushake bwa Politike bwo gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside, kuko batumva vuba uburemere bw’icyaha cya Jenoside ngo ababigizemo uruhare bashyikirizwe inkiko”.

Avuga ko ubushake buke mu guhana abakoze ibyaha bya Jenoside, bitiza umurindi abagize uruhare muri Jenoside aho baba bazi ibihugu bitagira amategeko ku guhana no gukumira Jenoside, guhana ingengabitekerezo yayo, bidafite ubushake bwa Politike mu guhana abagize uruhare muri Jenoside.

Avuga ko iki gihugu gihishiye benshi bagize uruhare muri Jenoside ariko ko umubare nyawo utazwi.

IBUKA isaba bihugu by’amahanga, harimo na Australia kumva impamvu yo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside.

“Abantu bakwiye kumva ko guhana ibyaha bya Jenoside ari ngombwa, nti hagire uwumva ko bitamureba cyangwa ko birebwa n’ibindi bihugu gusa “.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Rukeshangabo yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca, akatirwa gufungwa imyaka 30. Mu gihe cya Jenoside yari umugenzuzi w’amashuri muri Kibungo ubu akaba ari mu karere ka Ngoma.

Rukeshangabo w’imyaka 68 ashinjwa kugira uruhare mu bitero byahitanye Abatutsi 10 nk’uko bigaragazwa n’inyandiko za Gacaca zasomwe n’itsinda ry’abanyamakuru ba the Guardian Australia na Four Corners.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingabo na Polisi bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage

Ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage kugera ku iterambere n’imibereho myiza. Ni ibikorwa bizatangizwa ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti: "Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda". Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego. Ibi bikorwa bizakorerwa […]

todayFebruary 29, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%