Inkuru Nyamukuru

Haiti: Amabandi yongeye kugaba ibitero mu Murwa Mukuru

todayMarch 22, 2024

Background
share close

Uduco tw’amabandi yitwaje intwaro, twagababye ibindi bitero mu bice by’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince ndetse urusaku rw’imbunda zikomeye rwumvikanaga mu mpande zose z’uyu murwa mukuru.

Abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, batangaje amakuru avuga ko babonye imibiri byibura itanu mu mujyi no mu bice biwuzengurutse. Bavuze kandi ko amabandi yafunze amwe mu marembo y’umujyi.

Samuel Orelus yavuze ko ubwo yabyukaga kugirango ajye ku kazi, yasanze bitanamushobokera kuva mu rugo kubera ko ibice bituranye n’aho atuye byari mu maboko y’amabandi.

Yagize ati: “Hari abagabo bagera muri 30 bafite ibitwaro bikomeye. Iyo twese nk’abaturanyi tubasha kwishyira hamwe, twari kubaswhanyaguza, ariko bari bafite ibitwaro biremereye kandi ntacyo twashoboraga gukora”.

Abantu mu bice bivugiramo urusasu, bahamagaye za sitasiyo za radiyo batakambira polisi y’igihugu cya Haiti ngo ibatabare. Ibyo bitero bibaye iminsi ibiri nyuma y’uko uduco tw’amabandi nanone twigabije ibice by’umujyi wa Petion-Ville, utari kure y’umurwa mukuru ndetse abantu barenga 10 barishwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda (UPDF), umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. The son of Uganda's President Yoweri Museveni, Major General Muhoozi Kainerugaba attends a ceremony in which he was promoted from Brigadier to Major General at the country's military headquarters in Kampala on May 25, 2016. The son of Uganda's […]

todayMarch 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%