Inkuru Nyamukuru

Izindi mpunzi 91 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda

todayMarch 22, 2024

Background
share close

Minisiteri y’Ubutabazi yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 17 cy’impunzi 91 zivuye muri Libya, aho zari zimaze igihe zibayeho nabi zishaka kujya gushakira imibereho ku mugabane w’u Burayi.

Impunzi 91 zageze mu Rwanda

Amakuru Minisiteri y’Ubutabazi yanyujije kuri X, avuga ko u Rwanda rwakiriye impunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye, muri zo 38 zivuye muri Sudani, 33 zivuye muri Eritrea, 11 zo muri Somalia, 7 zo muri Ethiopia n’impunzi 2 zo muri Sudani y’Epfo.

Iyi Minisiteri ikaba yagaragaje ko u Rwanda rutazareka kwakira no guha ubuhungiro abari mu kaga.

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi zishaka ubuhungiro mu mwaka wa 2019, rugamije gufasha Abanyafurika bari mu kaga, bagirirwa nabi mu nzira bagana i Burayi ndetse bamwe bagapfa.

Baturutse mu bihugu bitandukanye

U Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga 2,000 zavuye muri Libya, aho abasaga 1,600 bamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira. Muri abo bajyanywe mu bindi bihugu, 141 bari mu Bufaransa, 201 bari muri Finland, 52 boherejwe mu Buholandi, 26 bari mu Bubiligi mu gihe 237 bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 255 boherejwe muri Suède, 496 bo bajyanywe muri Canada mu gihe 196 boherejwe muri Norvège.

Impunzi z’abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye, bakunze guhura n’ibyago byo kurohama bashaka kujya guhigira ubuzima mu mahanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntangira nari mfite ubwoba nibaza ukuntu aba bantu nzabayobora – Dr. Diane Karusisi uyobora BK

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko ubuhanga yakuranye mu ishuri bwamugize uwo ari we uyu munsi, kubera ko yakuze akunda kwiga, kandi akanuzuza amasomo ye. Dr. Diane Karusisi Dr. Karusisi wigiye amashuri ye mu mahanga, ngo nubwo atari azi ko ashobora kuzaba umukozi wa Banki, ariko urugendo rw’ibyo amaze kugeraho rwatangiriye ku ntebe y’ishuri, kuko uretse kuba yari umuhanga, ariko kandi yanakundaga kwiga, ku buryo […]

todayMarch 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%