Inkuru Nyamukuru

Abantu umunani barifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

todayMay 16, 2024

Background
share close

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iravuga ko hari abantu 8 basabye impapuro zibemerera kujya gushaka imikono mu turere ibemerera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Ni amakuru Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi,aho yanongeyeho ko uretse abo umunani , hari n’abandi 41 basabye impapuro zo kujya gushaka imikono, ibemerera kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Abadepite.

Muri aba bose ariko, hari babiri bagaruye impapuro bahawe kuko batigeze bajya gushaka imikono mu turere.

Komisiyo y’amatora iratangira kwakira Kandidatire guhera ejo ku wa Gatanu tariki 17 kuzageza tariki 30 Gicurasi 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri baturutse mu Bwongereza

Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bahabwa amasomo ku rwego rwa Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare "Royal College of Defence Studies’’ mu Bwongereza bari mu rugendoshuri mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gicurasi 2024, iri tsinda ryasuye ikicaro cy’ingabo z’u Rwanda, maze bakirwa n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Iri tsinda ryaje kwigira ku Rwanda, riyobowe na Lt Gen ( Rtd) George Norton umuyobozi muri iri shuri Royal […]

todayMay 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%