Inkuru Nyamukuru

Abantu umunani barifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

todayMay 16, 2024

Background
share close

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iravuga ko hari abantu 8 basabye impapuro zibemerera kujya gushaka imikono mu turere ibemerera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Ni amakuru Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi,aho yanongeyeho ko uretse abo umunani , hari n’abandi 41 basabye impapuro zo kujya gushaka imikono, ibemerera kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Abadepite.

Muri aba bose ariko, hari babiri bagaruye impapuro bahawe kuko batigeze bajya gushaka imikono mu turere.

Komisiyo y’amatora iratangira kwakira Kandidatire guhera ejo ku wa Gatanu tariki 17 kuzageza tariki 30 Gicurasi 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibibazo duhuriyemo bishobora gukemuka turamutse dukoranye – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yavuze ko inzego za Leta n’abikorera bakeneye gufatanya kuko ibibazo byose byakemurwa bahuje imbaraga. Perezida Kagame yavuze ko ibyo Afurika yaciyemo birimo Covid-19 n’ihindagurika ry’ikirere, bikwiye guha isomo abayituye. Yagize ati: “Ibibazo biturutse ku cyorezo, imihindagurikire y’ikirere, byatwigishije amasomo menshi y’ingenzi. Muri yo harimo kuba hakenewe gukorana bya hafi hagati y’urwego […]

todayMay 16, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%