Inkuru Nyamukuru

Gen Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri baturutse mu Bwongereza

todayMay 16, 2024

Background
share close

Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bahabwa amasomo ku rwego rwa Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare “Royal College of Defence Studies’’ mu Bwongereza bari mu rugendoshuri mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gicurasi 2024, iri tsinda ryasuye ikicaro cy’ingabo z’u Rwanda, maze bakirwa n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Iri tsinda ryaje kwigira ku Rwanda, riyobowe na Lt Gen ( Rtd) George Norton umuyobozi muri iri shuri Royal College of Defence Studies.

Bageze mu Rwanda kuwa 14 Gicurasi bikaba biteganyijwe ko urugendo barimo ruzasozwa kuwa 19 Gicurasi 2024.

Uru ruzinduko barimo bamaze gusura ibikorwa bitandukanye by’igihugu, birimo kuba barasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamirwa inzirakarengane zigera ku bihumbi 250 baharuhukiye ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda byumwihariko ayagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basuye kandi ingoro y’Amateka yo kubohora u Rwanda, aho basobanuriwe amateka y’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Biteganyijwe ko iri tsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bagera kuri 22 bazagirira uruzinduro I Musanze, aho bazasura Ishuri rikuru rya gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), byombi biherereye i Nyakinama ndetse n’ikigo cya Romeo dallaire , umuryango uharanira kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare, ndetse no kugarura amahoro n’umutekano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Bamwe mu baganga banga gukorera mu cyaro

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko muri rusange Ibigo Nderabuzima byo mu Karere bifite ikibazo cy’abaganga bacye ariko by’umwihariko ibyo mu cyaro ariho hari ikibazo cyane kuko hari abahabwayo akazi bakanga kujyayo. Ikibazo cy’ubucye bw’abaganga cyagaragaye cyane ku Kigo Nderabuzima cya Muhambo mu Murenge wa Mukama aho ku baganga umunani bagomba kuhaba hari batatu gusa. Ibi ngo byatumye abaturage batishimira serivisi bahabwa bagahitamo kujya […]

todayMay 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%