Polisi y’igihugu yatangaje ko ibinyabiziga bisaga 500 byafatiwe mu makosa atandukanye bigiye gutezwa Cyamunara kubera ko ba nyirabyo batagiye gukemura ibibazo n’amakosa bakoze ngo babisubizwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije Kigali Today ko ibi binyabiziga byafatiwe mu makosa atandukanye yo mu muhanda arimo gupakira ibintu byinshi birusha uburemere ikinyabiziga, kugenda mu muhanda nta byangombwa, ubusinzi, gutendeka, n’andi makosa abujijwe ku binyabiziga igihe bigenda mu muhanda.
Ati “Ubundi ikinyabiziga cyafatiwe mu makosa ntikigomba kumara ukwezi giparitse kuko nyiracyo aba agomba kwishyura amande yaciwe agahabwa ikinyabiziga cye”.
Impamvu hafatwa icyemezo cyo kubiteza cyamunara nuko ba nyirabyo baba bataragiye kwishyura amande baciwe ku makosa bakoze, ikindi kikaba ari uko kihamaze igihe kirekire. Ati “ Muri ibi binyabiziga harimo ibimaze amezi arenga 5 urumva ko ba nyirabyo nta bushake baba baragize bwo kubikurikirana ngo babitware”.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko mbere yo gutanga itangazo ryo guteza ibinyabiziga cyamunara babanza kumenyesha ba nyirabyo ndetse bakanabahamagarira kuza kubifata bakanamenyeshwa amande baciwe.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu avuga ko Polisi ibanza gutanga iri tangazo kugira ngo yibutse abafite ibinyabiziga byafashwe, kwitabira kujya kubikurikirana bitarajya muri cyamunara.
Kugeza ubu Polisi ntiramenya impamvu hari abahitamo kubireka kugeza ubwo bitezwa cyamunara ikavuga ko akenshi bituruka kuba uwakoze ikosa usanga ikinyabiziga cye gifite n’andi makosa yagiye akora mu muhanda ntiyishyure amande akaba menshi.
Ati “ Hari abaza bakishyura amande bagatwara ibinyabiziga byabo ariko hari n’abandi babireka bigatezwa cyamunara kubera impamvu z’amakosa yabo baba barafatiwemo”.
Ibi binyabiziga bizatezwa cyamunara guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 7 Kamena no ku itariki 10 na 11 Kamena 2024, bikaba birengeje amezi atatu bifatiwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye.
Iyo Cyamunara izabera mu ruhame aho ibyo binyabiziga biparitse mu Gatsata no ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Gusura ibi binyabiziga byatangiye tariki 21 Gicurasi kugeza tariki ya 1 Kamena 2024.
Post comments (0)