Gukina filime ni umwe mu myuga benshi usanga bifuza kujyamo bitewe n’uko ari uruganda rw’imyidagaduro rurimo amafaranga menshi haba mu bihe byahise ndetse bikaba byararushijeho kuba akarusho muri iyi myaka ya vuba nyuma y’umwaduko w’ikoranabuhanga riteye imbere by’umwihariko mu bihugu byateye imbere mu kuzikina no kuzitunganya, bituma ari naho usanga abakinnyi cyangwa abazitunganya babarirwa amamiliyari mu madolari batunze.
kuri uru rutonde rw’abakinnyi batanu ba filime batunze kurusha abandi twabegeranyirije, rwiganjeho abanyamerika bo muri Hollywood, agace gafatwa nk’umurwa w’isezerano ku bakinnyi ba filime, haba ku banyamerika ubwabo ndetse no hanze yayo.
Kugeza aho uyu mwaka wa 2024 ugeze, abakinnyi, dore reba abakinnyi 5 ba mbere bakize ku Isi.
1. Tyler Perry
Tyler Perry w’imyaka 54, ni umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, akaba n’umwanditsi wazo. Uyu niwe wanditse, ayobora ndetse ashora muri filime y’uruhererekane yiswe “The Oval”.
Ni filime ivuga ku mateka ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Hunter Franklin na madamu we Victoria Franklin, aho umugabo aba ari umuzungu naho umugore akaba umwirabura mu kwerekana ko hadakwiye ivangura rishingiye ku ruhu, nubwo bombi baba bafite imico n’imyitwarire y’urukozasoni.
Perry yagiye agira amahirwe yo kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu gukina, kuyobora, gutunganya no kwandika filime zitandukanye ndetse birushaho nyuma yo gushinga inzu ikomeye itunganya itunganya filime iherereye muri Atlanta ndetse bikaba byarashimangiye umwanya we nk’umunyamerika ukomeye muri Hollywood.
Forbes igaragaza ko kugeza muri 2024, umutungo afite ubarirwa agaciro ka miliyari 1,4 mu madolari, Tyler Perry kandi aya mafaranga akaba anayavana no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi no mu myidagaduro.
2. Jerry Seinfeld
Jerry Seinfeld, w’imyaka 70, ni Umunyamerika w’umunyarwenya wamamaye cyane akaba umwanditsi, umukinnyi wa filime ndetse na n’umwe mubazitunganya. Uyu azwi muri filime yamamaye cyane yitiriye izina rye “Seinfeld”.
Uyu mugabo agatubutse atunze gaturuka ku masezerano y’igihe kirekire yagiye agirana n’ibigo bitandukanye kandi bikomeye, ibitaramo by’urwenya yagiye ategura ndetse no mu yindi mishinga y’ubucuruzi, harimo n’ubufatanye yagiranye na Netflix binyuze mu kiganiro cye yise “Comedians in Cars Getting Coffee.”
Umutungo ufite kugeza ubu ubarirwa agaciro ka miliyari imwe mu madolari y’Amerika, ndetse Seinfeld akaba ariwe uyoboye abandi bakinnyi ba Sinema mu gutunga agatubutse ku Isi.
3. Dwayne Johnson (The Rock)
Dwayne Johnson uzwi kandi ku izina rya “The Rock” ni umukinnyi w’umunyamerika, umucuruzi ndetse n’umukinnyi wo gukirana (Wrestling) wabigize umwuga.
Dwayne Johnson waje gukoresha igikundiro ndetse n’igihagararo afite mu mukino wo gukirana akerekeza no muri sinema byatumye akundwa no muri filime zitandukanye twavuga zikomeye ndetse zamamaye harimo nka “Fast and Furious” na Jumanji”.
Shah Rukh Khan, uyu ni umugabo wamamaye muri sinema yo mu Buhinde (Bollywood), akaba kandi umukinnyi wa filime umeneye muri uru rutonde atari umunyamerika.
Uyu mugabo w’imyaka 58, ni umukinnyi wa filime, arazitunganya ndetse akanaziyobora.
Mu itangazamakuru ryo mu Buhinde azwi nka “Baadshah of Bollywood” ndetse na “King Khan”, yagaragaye muri filime zirenga 100, bituma arushaho kwamamara cyane, ndetse yahawe ibihembo birenga 14 bya Filmfare Awards.
Khan bitewe n’amafaranga yakuye muri sinema y’u Buhinde, kongeraho imigabane afite mu ikipe ya Cricket yitwa Kolkata Knight Riders IPL ndetse no gushora mu bushabitsi butandukanye, bituma aba umwe mu bakinnyi bakomoka mu Buhinde bakize ku isi.
Bivugwa ko Shah Rukh Khan afite umutungo ungana na miliyoni 770 z’amadolari.
5. Tom cruise
Umukinnyi wa Gatanu kuri uru rutonde ni Tom cruise nawe akaba akomoka muri Amerika, ni umwe mu bamaze kwinjira mu gutunganya filime, kuzandika ndetse akanaziyobora.
Uyu mugabo umaze ibinyacumi bitandukanye muri sinema y’Amerika, kongeraho n’ubuhanga bwe mu gukina filime, byatumye afatwa nk’umwe mu banyabigwi bo muri Hollywood.
Umunyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens agiye gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye irushanwa rya UEFA Champions League, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi. Uyu munyezamu yabigezeho nyuma yaho ikipe ya Union Saint-Gilloise isoje imikino ya shampiyona( Regular season) iyoboye ku manota 70, Ikurikiwe n’amakipe arimo Anderlect, Royal Antwerp, Club Brugge, Cercle Brugge na Genk. Aya amakipe ni yo yahise abona itike yo gukina […]
Post comments (0)