Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Urukiko rwasubitse urubanza rw’abaregwa gukubita Twagirayezu bikaruviramo urupfu

todayJune 10, 2024

Background
share close

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo batatu, bakekwaho gukubita uwitwa Twagirayezu Samuel bikamuviramo gupfa.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatangiye kuburanisha Murangira Jean Bosco uburana adafunzwe, Ndanyuzwe Suleiman ufungiye muri Gereza ya Muhanga, na Rugendo Juvenal we utari witabye Urukiko, ku cyaha bakurikiranweho n’ubushinjacyaha cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayezu Samuel wari ucumbitse mu Karere ka Ruhango, hashize hafi imyaka ibiri.

Umucamanza akimara gusoma imyanzuro yabajije Murangira Jean Bosco niba yemera icyaha akurikiranyweho, Murangira Jean Bosco asubiza ko atakemera kuko Twagirayezu Samuel yakubiswe adahari.

Ndanyuzwe Sulieman na we abajijwe niba yemera icyaha akurikiranyweho, yavuze ko afunzwe wenyine abandi bari hanze.

Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu burega abo bagabo batatu, maze, Umushinjacyaha avuga ko Murangira Jean Bosco, Ndanyuzwe Sulieman na Rugendo Juvenal bafashe Twagirayezu Samuel bakamukubita bakamuzahaza, bakamukomeretsa bikamuviramo urupfu, akaba yifuza ko abo bagabo bahanishwa igifungo cya burundu.

Murangira Jean Bosco n’umwunganira basabye ko Rugendo Juvenal bareganwa akwiye gushakishwa akitaba urukiko, kuko nawe yagize uruhare mu gukubita Twagirayezu Samuel, ibyo bituma umucamanza afata umwanzuro wo gusubika iburanisha urubanza rwimurirwa ku wa 02 Nzeri 2024.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera ntibanyuzwe no kuba urubanza rutakomeje mu mizi kuko abaregwa bakunze kutitaba Urukiko n’ubundi urubanza rugasubikwa.

Twagurayezu Samuel yakubitiwe mu Karere ka Ruhango, n’abaregwa nyuma yo kumufatana ibitoki bivugwa ko yari yibye mu isambu ya Murangira Jean Bosco, nyuma yaho ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

“Oya ubu ndi i Cairo” – Ojera Joackiam wavuzwe ko yageze i Kigali muri Police FC

Umunya-Uganda Ojera Joackiam avuga ko amakuru yavugaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gukinira Police FC bivugwa ko bumvikanye ntaho ahuriye n’ukuri kuko akiri mu Misiri aho agifite imikino 12 yo gukinira ikipe ye. Ibi Ojera Joackiam yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yayihaye, mu gihe byavugwaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gutangirana imyitozo n’ikipe ya Police FC bivugwa ko yamaze kumvikana nayo […]

todayJune 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%