Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zishe ibyihebe 70 mu byari byagabye igitero ku birindiro byazo ndetse no mu midugudu ibarizwa mu gice zigenzura.
Izo ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu rwego rwo gufasha ingabo z’icyo gihugu mu guhangana n’iterabwoba n’ibyihebe, zatangaje ko zishe ibyihebe 70 mu gace ka Mbau mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado.
Nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo muri Mozambique ya ‘TVM’ ibyo byihebe ni bimwe mu itsinda ry’abagera ku 150 bari bagabye igitero muri Mbau ku itariki 29 Gicurasi 2024.
Iyo televiziyo yatangaje ko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) waganiriye nayo yavuze ko ryari ikosa ryakozwe n’ibyo byihebe ubwo byagabaga igitero ku birindiro no mu midugudu iri mu nshingano z’Ingabo z’u Rwanda aho muri Mozambique.
Ikinyamakuru Club of Mozamique nacyo cyo muri Mozambique cyanditse ko amakuru ahari avuga ko ibyo byihebe byagerageje kongera gutera abaturage ba Mbau, ingabo z’u Rwanda ziba hafi ziratabara.
Umuturage waganiriye n’icyo kinyamakuru, avuga ko bishoboka ko ibyo byihebe byari bigiye kwihimurira ku baturage badashobora kwirwanaho, kuko hari hashize icyumweru kimwe bihuye n’intambara ikomeye yo kubihashya muri ako gace.
Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi muri Cabo Delgado ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu kurwanya ibyihebe byari bimaze igihe bihungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Kugeza ubu, habarurwa Ingabo na Polisi b’u Rwanda bagera ku 2,500 bari muri Mozambique, mu bikorwa byo gukomeza guharanira umutekano muri icyo gihugu ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu cya Mozambique.
Musenyeri Linguyeneza Vénuste wari Umuyobozi wa Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon yo muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines yitabye Imana mu ijoro ryo ku itariki 09 kamena 2024. Nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bya Kiliziya Gatolika bitandukanye ku isi, birimo na Kinyamateka, ngo uwo Musenyeri waguye mu Bubiligi yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Seminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, aho kuri ubu yayoboraga Paruwasi i Waterloo/Brabant Wallon muri Archidiocèse […]
Post comments (0)