Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Linguyeneza Vénuste yitabye Imana

todayJune 12, 2024

Background
share close

Musenyeri Linguyeneza Vénuste wari Umuyobozi wa Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon yo muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines yitabye Imana mu ijoro ryo ku itariki 09 kamena 2024.

Nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bya Kiliziya Gatolika bitandukanye ku isi, birimo na Kinyamateka, ngo uwo Musenyeri waguye mu Bubiligi yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Seminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, aho kuri ubu yayoboraga Paruwasi i Waterloo/Brabant Wallon muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines.

Musenyeri Linguyeneza Vénuste, yavukiye muri Diyosezi ya Butare tariki 04 Kanama 1951 ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti (ubupadiri) tariki 08 Kanama 1976.

Musenyeri Linguyeneza, niwe wabaye umuyobozi wa mbere wa Seminari Nkuru ya Kabgayi kugeza mu 1994.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zashyikirije abaturage ikigo cy’amashuri abanza zabubakiye

Mu muhango wayobowe n’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame abaturage bo mu Karere ka Mocimboa Da Praia bashyikirijwe ikigo cy’amashuri abanza cya Escola Primaria de Ntotwe nyuma yo kongera kugisana no kubaka ibyari byarangijwe n’ibyihebe. Iri shuri riherereye mu bilometero 25 uvuye ku Karere ka Mocimboa Da Praia ryari ryatwitse n’ibyihebe ubwo byagabaga ibitero muri ako gace ndetse bikanatanya abaturage bakavanwa mu byabo mbere […]

todayJune 12, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%