Inkuru Nyamukuru

Yemen: Abimukira 39 bapfuye abandi 150 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye

todayJune 12, 2024

Background
share close

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira, (International Organisation for Migration) watangaje ko abimukira 39 bapfuye abandi 150 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye muri Yemen.

Umuryango wa IOM, kuwa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, watangaje ko ubwo bwato bwari burimo abimukira basaga 200 bari baturutse muri Afurika, burohama bugeze muri Yemen.

Ku rubuga rwa X IOM yagize iti, “Ibyago byabereye ku nkombe ya Yemen, ubwato bwari butwaye abimukira bagera kuri 260 bwarohamye, 39 muri bo barapfa, abandi 150 baburirwa irengero mu gihe abagera kuri 71 bo barokotse”.

Ikinyamakuru Tuko cyatangaje ko uwitwa Ahadi Al-Khurma, umuyobozi w’Akarere ka Rudum, aho impanuka yabereye, yavuze ko, “Ubwato bwarohamye bwari burimo ahanini abimukira baturuka muri Ethiopia burohama mbere yo kugera ku nkombe”.

Buri mwaka, abimukira babarirwa mu bihumbi icumi baturuka mu ihembe ry’Afurika barohama mu Nyanja itukura bagerageza kwambuka ngo bajye mu bihugu bitandukanye harimo n’ababa bagerageza kujya mu Burayi, bahunga intambara, ibiza, ndetse n’imibereho igoye y’ubukene.

IOM ivuga ko mu mwaka wa 2023 gusa, yabaruye abimukira 698 bapfuye baguye muri ayo mazi, harimo n’abandi 105 baburiwe irengero.

Abo bimukira banyura muri Yemen, ngo niyo bagezeyo bahura n’ibindi bibazo by’umutekano biba bibabangamiye ubuzima bwabo, kuko naho hariyo intambara .

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hakuweho urujijo ku byavuzwe ko imidoka zabujijwe guhagarara kuri Nyirangarama

Mu bisanzwe mu muhanda Kigali-Musanze, ntibikunze kubaho ko imodoka zaba izitwara abagenzi n’iz’abantu ku giti cyabo zanyura ahitwa kuri Nyirangarama zitahahagaze. Aho mu Karere ka Rulindo, ni ahantu abagenzi basabira serivize zitandukanye, zijyanye n’ibyo kwica inyota n’isari bakikomereza urugendo bameze neza, hakabamo n’abahakenera serivisi zijyanye n’ubwiherero, dore ko ugeze muri iyo santere aba azi ko ageze muri ½ mu ntera iri hagati y’Umujyi wa Kigali n’uwa Musanze. Hamaze iminsi havugwa […]

todayJune 12, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%