Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, David Adedeji Adeleke OON uzwi nka Davido, yatangaje ko yishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Recording Academy butegura ibihembo bya Grammy Awards ku kwagurira ibikorwa muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iki cyemezo cya Recording Academy isanzwe itegura ikanatanga ibihembo bya Grammy, Davido yavuze ko kigaragaza urwego umugabane wa Afurika ugezeho mu kugaragariza isi yose impano wifitemo binyuze muri muzika Nyafurika.Davido yagize ati: “Nk’umuhanzi w’Umunyafurika, nshimishijwe no kuba Recording Academy, yagukiye muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati. Ni ukuzirikana impano zacu zikomeye ndetse n’uruhare rw’umuziki Nyafurika ku rwego rw’Isi.”Davido ni umwe mu bahanzi ba mbere b’Abanyafurika bashyizwe ku rutonde rw’abari bahataniye ibihembo bya Grammy nyuma y’uko ashyizwe mu byiciro bitatu birimo icya Best African Music Performance, Best Global Music Performance, and Best Global Album Performance, Ni ibihembo byatanzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka. Gusa ntiyagize amahirwe yo kugira icyo yegukana.
Umuhanzikazi Angelique Kidjo ukomoka muri Benin wegukanye ibihembo bitandukanye bya Grammy yavuze ko Recording Academy iri gushyira imbaraga zayo zo kugezaho abantu umuziki aho bari hose, kandi Afurika yiteguye kwakirana amaboko yombi iki gikorwa.Yakomeje agira ati: “Turi umugabane w’umuziki kandi w’abakiri bato, bakora umuziki nk’impano banawukunze. Nishimiye kubona Recording Academy ryiyemeza ubufatanye na Nigeria, Kenya, u Rwanda na Afurika y’Epfo, kandi nta gushidikanya, n’ibindi bizaza!”.Iki cyemezo cya Recording Academy’ itegura ibihembo bya Grammy Awards cyakiriwe neza n’abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi ba muzika Nyafurika.
Mu gihe habura amasaha mbarwa ngo irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu yo ku mugabane w’iburayi rizwi nka EURO 2024 ritangire, hari byinshi byitezwe birimo no kureba uzegukana Igikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 16. Kuri uyu wa gatanu, tariki 14 Kamena 2024, mu gihugu cy’Ubudage haratangira irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku mugabane w’Iburayi rizwi nka EURO 2024 rigiye kuba ku nshuro ya 16, ni irushanwa riza muri 3 arebwa cyane […]
Post comments (0)