Inkuru Nyamukuru

Malawi : Hatangajwe icyunamo cy’iminsi 21 yo kunamira Visi Perezida n’abo bari kumwe baguye mu mpanuka y’indege

todayJune 13, 2024

Background
share close

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yatangaje icyunamo mu gihugu hose cy’iminsi 21 cyo kunamira Visi Perezida, Saulos Chilima n’abagenzi bose Icyenda baherutse kugwa mu ndege ya gisirikare yari yaburiwe irengero iza kuboneka bose bamaze gupfa.

Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yahise asaba ko amabendera yururutswa akagezwa hagati kugeza ubwo hazaba umuhango wo kumushyingura.

Umuhango wo gushyingura uwari Visi Perezida wa Malawi uzakorwa na Guverinoma ya Malawi ariko nta tariki nyirizina yatangajwe azashyingurirwaho.

Iyi ndege yari yaburiwe irengero, nyuma y’uko yari imaze guhaguruka i Lilongwe mu murwa Mukuru w’icyo gihugu, mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 10 Kamena 2024 iza kubura ku ikoranabuhanga rya Radar ryerekanaga aho iherereye, birangira iburiwe irengero.

Abasirikare bakomeje kuyishakisha mu ishyamba rya Chikangawa iza kugaragara yashwanyutse n’abari bayirimo bose bapfuye.

Visi Perezida Chilima w’imyaka myaka 51, yaguye muri iyi ndege yari agiye guhagararira leta mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri Ralph Kasambara wari uherutse kwitaba Imana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku nyubako idasanzwe izunganira ubucuruzi mu Mujyi wa Musanze

Mu Mujyi wa Musanze hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa inyubako nini, izatangirwamo serivise zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi, aho iteganyijwe kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri. Imirimo yo kubaka iyo nzu y’Itorero ry’Abangilikani (EAR) Diyoseze ya Shyira, yatangijwe ku mugaragaro kuwa gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice washyizeho ibuye ry’ifatizo. Ibikorwa byo kubaka iyo nzu iri kubakwa mujyi wa Musanze hafi y’isoko rishya […]

todayJune 13, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%