Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yakoze impinduka ashyira abayobozi mu myanya itandukunye muri Guverinoma, harimo na Yusuf Murangwa wahawe kuyobora Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Yusuf Murangwa abaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, asimbuye Dr Ndagijimana Uzziel. Yusuf Murangwa yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Yusuf Murangwa ni inzobere mu bijyanye n’Ibarurishamibare, akaba n’Umushakashatsi muri urwo rwego akaba ari inararibonye mu bijyanye no guteza imbere Ibarurishamibare.
Murangwa afite uburambe bw’imyaka isaga 20 mu bijyanye n’Ibarurishamibare, akaba yaragize uruhare mu nzego zitandukanye mu Rwanda, harimo urwego rw’Abakozi n’Umurimo, Uburezi, Ubukungu, Ibiciro, Ubuhinzi, amabarura y’Abaturage, yakoze kandi mu gutegura imibare igaragaza uko ubukene buhagaze mu Rwanda n’ibindi.
Nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare guhera mu 2009, yitaye cyane ku kubaka ubushobozi bw’Urwego rw’Ibarurishamibare mu Rwanda no gukora ubuvugizi kugira ngo Ibarurishamibare rijye rikoreshwa muri gahunda za Leta no mu gufata ibyemezo byo mu rwego rw’Igihugu.
Yitaye kandi ku gushyira ikoranabuhanga mu itegurwa ry’Ibarurishamibare hagamijwe kongera ubwiza bw’ibiva mu Ibarurishamibare, kwihutisha igihe rikorwamo, kandi ibivamo bikaba byizewe, no gutuma habaho iterambere ryo muri urwo rwego rw’Ibarurishamibare muri rusange mu Rwanda.
Post comments (0)