Inkuru Nyamukuru

Umupolisi yarasiye umucamanza mu rubanza

todayJune 14, 2024

Background
share close

CIP Kipchirchir Kipruto, ukuriye sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu Burengerazuba bwa Kenya yarashe umucamanza mukuru witwa Monica Kivuti mu rukiko rwa Makadara, aramukomeretsa nyuma y’uko afashe icyemezo mu rubanza ruregwamo umugore we.

Uyu mupolisi ngo yarashe uyu mucanza biturutse ku burakari bw’icyemezo umucamanza yafatiye umugore we cyo kumufunga by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho. Uyu mupolisi nawe yahise araswa n’abandi bapolisi bari mu rukiko ahita ahasiga ubuzima.

Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mupolisi mukuru yari mu rukiko ku mpamvu zitazwi ndetse uko kurasa kwe kwatumye, abandi bapolisi bakuru batatu bahakomerekera.

Polisi ya Kenya yavuze ko yatangije iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uwo mu Polisi arasa uwo mucamanza.

Urwego rw’Ubucamanza rwa Kenya rwavuze ko uwo mucamanza yanze kugira umwere uwo mugore by’agateganyo nubwo hari hatanzwe ingwate yo kuba yarekurwa ku muntu ushinjwa gusuzugura urukiko ntiyitabe.

Ntihigeze hatangazwa icyaha uyu mugore yari akurikiranyweho uretse kuvuga ko yanze kwitaba urukiko ntanagaragaze impamvu atitabye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntabwo nshidikanya ko muzakomeza gukorera Igihugu cyacu nk’uko bikwiye – Perezida Kagame yakira indahiro

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma abasaba gukorera Igihugu nk’uko bikwiye mu nyungu z’abanyarwanda bose ntawe baheje. Abayobozi bagejeje indahiro kuri Perezida Kagame harimo abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma barimo Amb. Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Yussuf Murangwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Consolee Uwimana Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Harahiye […]

todayJune 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%