Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe, Umudugudu wa Nyabisindu, RIB yataye muri yombi; umugore n’abagabo 2 bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica Mporanyisenga Jean D’amour, umugabo w’uwo mugore.
Uwimana Phanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi wabereyemo ubu bwicanyi yatangarije Kigali Today ko Mporanyisenga Jean D’amour yishwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 15 Kamena 2024 bamuhisha mu nzu atangiye kunuka bamukuramo mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 16 Kamena 2024 bamujugunya mu rutoki hafi y’urugo rwe.
Ati “Umurambo wabonetse tariki 17 Kamena 2024 umaze kubonwa n’abaturanyi babo aho wari uryamye mu rutoki babajije umugore aho umugabo we ari avuga ko yari amaze iminsi yaramubuze ariko ubuyobozi bumaze kumuhata ibibazo avuga ko ari we wamugambaniye yicwa n’abagabo babiri bamuhisha mu nzu nyuma y’umunsi umwe atangiye kunuka bigira inama yo kumusohora bajya kumujugunya muri urwo rutoki”.
Gitifu Uwimana avuga ko umurambo bawusanganye ibikomere mu maso no ku ijosi umugore abaha amakuru y’uko bamwishe.
Ati: “Nsengimana Berchimas, na Zirimwabagabo Nyangabo bafashije umugore wa Nyakwigendera Niyonkuru Vumilia kwica umugabo we bahise batabwa muri yombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Gashari”.
Uyu muryango ngo wari ufite amakimbirane ashingiye ku mitungo aho umuryango w’umugabo we wavuze ko bigeze kubunga inshuro ebyiri kubera kutumvikana biturutse ko umugore we yamushinjaga kujyana amafarangwa kuyanywera ntiyite ku rugo.
Bombi bari bamaranye imyaka irenga 10 kuko ubu bari bafitanye abana babiri umukuru muri bo afite imyaka 9.
Andi makuru avuga ko Nsengimana Berchimas yari inshoreke y’uyu mugore akaba ari yo mpamvu yamufashije kwica umugabo we.
Kuri uyu wa Gatanu,mu gihugu cy'u Budage hatangiye kubera irushanwa ry'Igikombe cy'u Burayi 2024,Aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura. Ni umukino utagoye ikipe y'u Budage yari imbere y'abakunzi bayo kuko ku munota wa 10 gusa Florian Wirtz yahise atsinda igitego cya mbere ku mupira hahawe na Jushua Kimmich, cyakurikiwe n'icya kabiri cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 19 ahawe umupira na Kai Havertz. Kai Havertz […]
Post comments (0)