Inyabarasanya ni icyatsi kiboneka hirya no hino mu Gihugu. Mu myaka yahise u Rwanda rutaratera imbere mu bikorwa remezo birimo amavuriro, icyo cyatsi kikaba cyarifashishwaga mu kuvura inkomere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni umwe mu bivuje umuti w’icyo cyatsi, nk’uko yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 17 Kamena 2024.
Yavuze ko yamenye ko icyo cyatsi ari umuti biturutse kuri Radio, mu kiganiro yakundaga kumva kuri Radio Rwanda ubwo yari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda, agakunda ikiganiro cyahitaga kuri iyo radio cyitwa ‘Wari uzi ko’.
Yavuze ko nubwo yakurikiraga Radio Rwanda mu rwego rwo kwihugura mu Kinyarwanda, ngo icyo kiganiro yagikundiraga ko cyahuguraga abantu mu zindi gahunda zitandukanye.
Ngo rimwe ubwo yari akurikiye icyo kiganiro, nibwo yamenye ko icyatsi cyitwa inyabarasanya kivura aho umuntu yakomeretse, ari na ho yahereye acyifashisha ubwo yivuraga igikomere ku rugamba.
Yagize ati “Narakomeretse mu 1983, ahantu twabaga twari mu ntambara z’abaturanyi, nta muti uhari, nibutse ibyo numvise muri ya porogaramu, nibuka ko bavuze ko inyabarasanya zivura, ndabikora icyo gihe nta n’igitambaro cyo guhambiza cyari gihari, mpambiza ikirere, ni uko nakize”.
Avuga ko ababyeyi be bamufashije kumenya kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ariko na Radio Rwanda yakurikiraga ibigiramo uruhare, ari na ho yahereye asaba amaradio gukomeza kujijura abaturage mu kuvuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda rukomeje kugorekwa.
Ati “Mudufashe mwigisha abantu Ikinyarwanda, kuko hari abatakizi cyane cyane urubyiruko, hari n’abandi bazi kukivuga ariko bakakigoreka, ibyo ngo ni ubusitari, abashaka kubigoreka bakizi, nta kundi ni ukubihorera, ariko abandi bashaka kukimenya mwabafasha bakakiga”.
Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe, Umudugudu wa Nyabisindu, RIB yataye muri yombi; umugore n’abagabo 2 bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica Mporanyisenga Jean D’amour, umugabo w’uwo mugore. Uwimana Phanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi wabereyemo ubu bwicanyi yatangarije Kigali Today ko Mporanyisenga Jean D’amour yishwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 15 Kamena 2024 bamuhisha mu nzu atangiye kunuka bamukuramo mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 16 […]
Post comments (0)