Abarokotse Jenoside mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagerageje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo bayobowe n’uwitwaga Marara n’umuhungu we banasize ubuzima mu guhangana n’ibitero by’interahamwe.
Bavuga ko mu guhangana n’ibitero by’Interahamwe, Ingabo za Leta n’abapolisi banahamburiwe imbunda 13.
Kayigema Vincent warokokeye mu Bisesero avuga ko guhera ku itariki ya 07 Mata 1994, Jenoside itangiye bahanganye n’ibitero by’Interahamwe n’abapolisi, ku buryo kugera ku wa 30 Mata 1994, bari bamaze kwibikaho imbunda 13 ku buryo bari bizeye ko bazakomeza kwirwanaho ntihagire ubatsimbura.
Agira ati, “Abapolisi ba Komini twari twaramaze kubambura imbunda ku buryo twari dufite nka 13 kubera kwirwanaho ku buryo mu mpera za Mata nta bitero bikomeye byari bikidutera, ariko barimo bitegura kutugabaho ibitero bikaze nk’uko byagenze ku wa 13 Gicurasi 1994, ubwo bari batangiye kuduhururiza, hari ku wa gatanu twararanganyije amaso dusanga buri gice cyose kiza mu Bisesero kirimo interahamwe”.
Kayigema avuga ko abateye mu Bisesero bari babanje gutwika imisozi, batema intoki n’ibihuru ngo hatagira Umututsi ubona aho yihisha batangira no guhiga bakoresha imbwa, amafirimbi, ariko imbaraga nyinshi bazishyira i Muyira bagenda batema banarasa Abatutsi imisozi yose ihinduka imirambo.
Avuga ko we n’abo bari kumwe bapfumuriye mu gitero, ariko baza kugarurwa n’ikindi gitero barwana, asubira iwabo yihisha munsi y’insina batemye ku buryo uwarokotse uwo munsi yakekaga ko ari we wenyine usigaye.
Kayigema avuga ko bagihura n’Inkotanyi nta magambo yo kuvuga yari ahari, ahubwo yari amarira gusa, ku buryo we yanamaze imyaka ine ataragaruka mu Bisesero, agira amahirwe yo kugira bamwe mu muryango we barokotse bamufasha kongera gutangira urugendo rwo kwiyubaka.
Kayigema ashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabatabaye kuko nyuma yo gupakirwa amakamyo y’Abafaransa, ari naho zaje kibahitishamo niba bajya mu nkambi cyangwa mu Nkotanyi bo bagahitamo kwigira mu Nkotanyi ari naho ahamya ko yahuye n’ubuzima.
Abarokotse Jenoside b’i Mata mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bahawe ubutabera kuko abagize uruhare muri Jenoside babihaniwe, na none ariko ngo bumva ubutabera bazabugeraho byuzuye umunsi abayoboye ubwicanyi na bo bafashwe bagahanwa kuko kugeza ubu batarafatwa. Abavugwa kuba barayoboye ubwicanyi i Mata batarafatwa ni abari abayobozi b’uruganda rw’icyayi ruhari ari bo Juvénal Ndabarinze waruyoboraga wahaje aturutse mu ruganda rw’icyayi rw’i Byumba hari mu Majyaruguru y’u Rwanda. Uwo yasimburaga na […]
Post comments (0)