Inkuru Nyamukuru

Luxembourg yahaye u Rwanda impano ya miliyari 16Frw zizifashishwa mu kurengera ibidukikije

todayJune 19, 2024

Background
share close

Leta ya Luxembourg yahaye u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni 12, ahwanye na miliyari 16 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari ayo gushyigikira gahunda yo kongera amashyamba mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Amasezerano y’iyo nkunga yashyizweho umukono kuwa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa, hamwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe Ubutwererane muri Luxembourg, Xavier Bettel, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Minisitiri Murangwa avuga ko u Rwanda rwari rusanzwe rufitanye ubufatanye na Leta ya Luxembourg mu bijyanye no kurengera Ibidukikije, cyane cyane gahunda yo gutera amashyamba.

Minisitiri Murangwa agira ati “Aya mafaranga azadufasha mu gutera amashyamba hamwe no mu yindi mishinga igamije gukoresha neza ibituruka ku mashyamba, cyane cyane kurondereza inkwi n’ibindi bijyanye na byo.”

Minisitiri Murangwa avuga ko hari indi mishinga u Rwanda rugiye gufatanyamo na Luxembourg, irimo uwo guteza imbere igicumbi mpuzamahanga cy’imari cyiswe ’Kigali International Finance Center’, ibijyanye no kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, guteza imbere ubuhinzi hamwe no kwita ku batishoboye.

Minisitiri w’Ibidukikije, akaba ari we ufite amashyamba mu nshingano, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko abakoresha inkwi n’amakara cyane cyane mu mijyi, bagomba gukomeza kubigabanya mu buryo bwose bushoboka, ari na ko ibikorwa byo kugarura amashyamba yangijwe birushaho kwiyongera.

Ati “Muri uyu mushinga birimo ko hari ugukoresha amashyiga akoresha inkwi nke, ariko ubundi icyifuzwa kinagambiriwe mu gihe kiri imbere ni ugushaka ubundi buryo bwakoreshwa mu guteka (gutegura amafunguro).”

Dr Uwamariya avuga ko Minisiteri y’Ibidukikije izakoresha imbaraga zishoboka muri iyi gahunda, yibutsa ko hari umushinga wa gaz methane ugomba kwihutishwa kugira ngo haboneke ibindi bicanwa bidakoresha inkwi n’amakara.

Imishinga y’ubufatanye bwa Luxembourg n’u Rwanda, kugeza ubu irakurikiranwa n’Ikigega cy’icyo gihugu gishinzwe Iterambere, LuxDev, cyafunguye icyicaro mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023.

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel, avuga ko afitiye icyizere Leta y’u Rwanda mu kugira amahitamo meza y’iterambere ridaheza buri muturage, kandi rishingiye ku kurengera Ibidukikije, ryibanda ku gushakira imirimo urubyiruko.

Minisitiri Bettel arateganya gusura imishinga y’abafite ubumuga hamwe n’iyo kubyaza umusaruro ikimoteri cy’i Nduba kuri uyu wa Gatatu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB yafunze Abapadiri babiri n’abanyeshuri babiri kubera urupfu rw’umunyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri, muri Seminari Nto ya Zaza n’abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, kubera urupfu rw’umunyeshuri witwa Shema Christian w’imyaka 15 witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be. Abakoze iki cyaha bagikoreye mu ishuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa […]

todayJune 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%