Mu Buhinde impanuka ikomeye ya gariyamoshi ebyiri zagonganye yahitanye abantu 8 abandi bagera kuri 50 barakomereka.
Ni impanuka yabaye kuwa mbere tariki 17 Kamena 2024, biturutse ahanini ku mushoferi wa gariyamoshi yari itwaye ibicuruzwa wirengagije kimwe mu bimenyetso byo ku muhanda bituma agonga gariyamoshi ya ‘Kanchenjunga Express’ itwara abagenzi muri Leta ya Bengale y’u Burengerazuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri ako gace.
Abo bakomeretse, bahise bajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe na Jaya Varma Sinha, Perezida w’urwego rushinzwe inzira za gariyamoshi mu Buhinde mu itangazo yasohoye nyuma y’uko iyo mpanuka ibaye.
Mu bapfuye harimo uwo mushoferi wateje impanuka yirengagiza ibimenyetso byo ku muhanda ndetse n’umwungiriza n’abagenzi nk’uko madame Madamu Sinha.
Uwo muyobozi yakomeje avuga ko umubare w’abantu bishwe n’iyo mpanuka wari kuba munini, ariko amahirwe ni uko ngo ni muri iyo gariyamoshi yari itwaye abagenzi yari irimo n’imitwaro myinshi, n’abantu bakeya.
Amashusho yatangajwe na bimwe mu binyamakuru by’aho mu Buhinde, agaragaza ibice by’inyuma bya gariyamoshi yahirimye.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Darjeeling yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ko ibikorwa byo gutabara byarangiye, ikiri gukorwa ari ukuvana mu nzira ibisagazwa bya gariyamoshi.
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, abashumba barwanye n’abakarani, bamwe bakubita abandi imyase n’ibibando, abandi na bo babakeba bakoresheje za najoro ku buryo hari abajyanywe kwa muganga ari inkomere. Umwe mu batuye mu Irango wahageze impande zombi zasakiranye, yabwiye Kigali Today ko iyo mirwano yashojwe n’abashumba bari baje kwihimura ku bakarani ngo bigeze kubakubita na bo. Yagize ati “Bari bagize amakimbirane mu bihe byashize, none abashumba […]
Post comments (0)