Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Imodoka yagonze igiti, batatu barakomereka

todayJune 20, 2024

Background
share close

Mu muhanda Musanze – Kigali, imodoka itwara abagenzi ya BUS YUTONG RAH276D, yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, yakoze impanuka, igonga igiti kiri ku nkengero z’umuhanda.

Ni impanuka yabereye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, mu ma saa saba n’igice kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena 2024, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabitangarije Kigali Today.

SP Mwiseneza yavuze ko hakomeretse batatu mu bari muri iyo modoka, ati “Yagonze igiti kiri hakujya y’umuhanda, hakomereka batatu mu bagenzi bari muri iyo modoka, bajyanwa na Ambulance mu bitaro bya Ruhengeri”.

Abo bakomeretse, ni Niyitegeka Jean Baptiste w’imyaka 33 wakomeretse ku mutwe no mu mugongo, Irasubiza Omela w’imyaka 21 wakomeretse ku kuboko na Berwa Dela Joe Ines w’imyaka 21 wakomeretse mu maso.

SP Mwiseneza yavuze ko hari gukorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bisesero: Twambuye abapolisi imbunda 13 (Ubuhamya bw’uwarokotse)

Abarokotse Jenoside mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagerageje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo bayobowe n’uwitwaga Marara n’umuhungu we banasize ubuzima mu guhangana n’ibitero by’interahamwe. Bavuga ko mu guhangana n’ibitero by’Interahamwe, Ingabo za Leta n’abapolisi banahamburiwe imbunda 13. Bavuga ko n’ubwo babamburaga izo mbunda nta masasu yazo ahagije yabaga asigaye, ariko nazo zabafashije kurwana kuko harimo uwari uzi kuzirashisha. Kayigema Vincent warokokeye mu […]

todayJune 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%