Inkuru Nyamukuru

Umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri Miliyari 4,486 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka

todayJune 20, 2024

Background
share close

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) yatangaje ko umusaruro mbumbe w’Igihugu wageze kuri miliyari 4,486 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024, avuye kuri miliyari 3,904 wariho muri 2023.

Kuzamuka kw’umubare w’amafaranga byanatumye umusaruro mbumbe w’Igihugu muri rusange uzamuka ku kigero cya 9,7% muri icyo gihembwe, ahanini bikaba byaragizwemo uruhare n’umusaruro w’ibikomoka kuri serivisi, inganda ndetse n’ubuhinzi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko uruhare rwa serivisi rwari 46% by’umusaruro mbumbe wose rukaba rwariyongereyeho 11%, ubuhinzi bwari ku kigero cya 25% bukaba bwariyongereyeho 7% naho inganda zo zari ku gipimo cya 23% ziyongeraho 10%.

Bimwe mu bihingwa byagize uruhare runini mu kwiyongera ku umusaruro mbumbe mu rwego rw’ubuhinzi harimo ibihingwa byo kurya byiyongereye ku kigero cya 8%, aho muri byo hari ibigori byiyongereye ku kigero cya 30% hamwe n’ibishyimbo byiyongera ku kigero cya 18%.

Ku rundi ruhande ariko ngo umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga ntabwo wigeze wiyongera ahinini bitewe n’uko umusaruro w’ibikomoka ku ikawa wagabanutse ku kigero cya 13%, nubwo uw’icyayi wiyongereye ku kigero cya 21%.

Ku bijyanye n’inganda ariko mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byiyongereye ku kigero cya 22%, mu gihe umusaruro w’inganda zitunganya ibintu binyuranye wiyongereye ku kigero cya 4%, naho ibijyanye no kubaka byo bikaba byariyongereye ku kigero cya 16%.

Ku bijyanye na serivisi z’ubucuruzi umusaruro wiyongereye ku kigero cya 21%, gutwara abantu n’ibintu wiyongera ku kigero cya 13%, naho izindi serivisi zisanzwe ziyongera ku kigero cya 13% bishingiye cyane cyane ku mahoteli na za resitora.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa avuga ko muri iki gihembwe cy’umwaka cya mbere cya 2024 ku ruhande rwa Leta habayeho gukora ishoramari cyane no gufasha abahinzi cyane aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yakoze ubukangurambaga cyane.

Ati “Ibi twari tubyiteze cyane cyane ku bihingwa nk’ibigori, ariko nkuko musanzwe mubizi mu buhinzi Leta iba yashyizemo imbaraga nyinshi, gusa haba hari urundi ruhande tudafiteho ubushobozi nk’imihinagurikire y’ikirere, ariko kuri iyi nshuro imvura yaguye neza kandi bihagije, rero ntabwo twatunguwe by’umwihariko n’ibyavuyemo mu buhinzi cyane cyane mu bihingwa biribwa.”

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzamutse ku kigero cya 9,7% mu gihembwe cya mbere cya 2024, mu gihe mu gihembwe cya gatatu cya 2023 wari wazamutse ku kigero cya 7,5%, aho wari wageze kuri miliyari 4,249 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko wiyongereyeho miliyoni 237 kuyo wariho mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Batashye ibikorwa bizabyaza umusaruro imyanda y’i Nduba

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, Minisiteri y’ y’Ibidukikije (MINEMA), ku bufatanye n’Ikigo cyita ku Bidukikije (GGGI-Rwanda) ndetse n’Umujyi wa Kigali, batashye ibikorwa remezo by’icyitegererezo, byubatswe hagamijwe kubyaza umusaruro imyanda ku Kimoteri cya Nduba. Mu bikorwa byatashywe harimo imashini zigezweho, ndetse n’inyubako byose byakozwe mu gushyira mu bikorwa umushinga uhuriweho, watangijwe muri 2021 ukazageza muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024. Uyu mushinga watewe inkunga na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse […]

todayJune 20, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%