Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Bishimiye ikiraro cyo mu kirere bubakiwe

todayJune 21, 2024

Background
share close

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyagatare n’ab’Umurenge wa Rukomo barishimira ko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere kizabafasha guhahirana no kujya mu mirima yabo bitabagoye.

Iki kiraro cyubatse hejuru y’umugezi w’Umuvumba mu mirima y’umuceri hagati y’utugari twa Bushoga mu Murenge wa Nyagatare n’aka Rurenge mu Murenge wa Rukomo.

Ni ikiraro cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 112 kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare na Bridge to Prosperity.

Abacyubatse bavuga ko gifite uburebure bwa metero 61 n’uburambe bw’imyaka guhera kuri 30 kugera kuri 60.

Tugizwenayo Emmanuel utuye mu Kagari ka Bushoga avuga ko ubundi kugira ngo babashe guhahirana bari barishyiriye ibiti hejuru y’umugezi ariko nabwo amazi yaba menshi akabitwara ubwo ingendo zikaba zirahagaze.

Ikindi n’uko mu gihe habaga hariho ibiti ngo hanyuragaho abanyamaguru gusa nabwo batikoreye ibintu byinshi kandi igare rikaba ritarahanyuraga.

Nk’abakora ubucuruzi cyane ubw’ibiribwa ngo bagorwaga no kugera ku isoko rya Rukomo nyamara ariho bashoboraga kubona ibiribwa bihendutse.

Yagize ati ”Twishimiye iki kiraro kuko kiri kutworohereza gukorera ibikorwa hakurya Rukomo, hari amasoko dukurayo ibicuruzwa tuzana iwacu. Mbere ikiraro cyari gihari cyari icy’ibiti, iyo imvura yagwaga hari ubwo cyagendaga abantu bakagwa no mu mugezi.”

Uretse kuba bagiye kurushaho guhahirana ngo bgiye no kugabanya amafaranga y’urugendo kuri moto kuko ubundi kuva Bushoga ujya Rukomo byasabaga kubanza kunyura Cyabayaga abaturutse Rurenge nabo bakabanza kunyura Mirama ya kabiri.

Yagize ati “Iyo imvura yabaga yaguye twazengurukaga tugaca Cyabayaga bikadutwara amafaranga menshi ubu byoroshye tuzajya tunyura aha ni vuba ni iminota.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mbere babanje kujya bubaka ibiraro byo hasi ariko amazi akabijyana bitamaze kabiri ari nabwo babonye Bridge to Prosperity ibafasha kubaka icyo mu kirere.

Yasabye abaturage kugifata neza kugira ngo kirambe ariko no kukibyaza umusaruro cyane ko aribo bakisabiye.

Yagize ati “Turabasaba gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kuko hari abantu bagira ingeso mbi ugasanga bibye ibyuma kandi ari inyungu rusange rero barasabwa kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.”

Ubwo ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagatare n’uwa Rukomo cyatahwaga ku mugaragaro kuwa kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, Bridge to Prosperity, yatangaje ko mu biraro 350 bagomba kubaka mu Gihugu cyose mu gihe cy’imyaka itanu, bamaze kubaka 215.

By’umwihariko mu Karere ka Nyagatare ikaba imaze kuhubaka ibiraro bitatu byo mu kirere harimo bibiri byasojwe n’ikindi kimwe cyo mu Murenge wa Musheri kizatahwa muri Nyakanga 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Abagizi ba nabi batwitse moto y’Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Muhondo

Mu karere ka Gakenke mu murenge wa Muhondo, Akagari ka Bwenda, Umudugudu wa Nketsi abagizi ba nabi bataramenyekana baraye binijiye mu rugo rw’umuturage biba moto ya Birege Malachie, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Muhondo barangije baranayitwika irakongoka irashira. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo Gasasa Evergiste yatangarije Kigali Today ko abo bantu bataramenyekana hagikorwa iperereza. Ati “Turakeka ko abamutwikiye Moto ari abajura binjiye mu rugo uyu muyobozi yabikagamo Moto ye bagiye kwiba […]

todayJune 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%