Inkuru Nyamukuru

Uko miliyoni y’Abanyarwanda bari impunzi mu gihugu cyabo

todayJune 21, 2024

Background
share close

Ku ya 8 Mata 1993, Intumwa idasanzwe ya LONI Bacre Waly Ndiaye yageze mu Rwanda kugira ngo akore iperereza ku bihe byari bikomeje kuba bibi mu by’umutekano, politiki, n’imibereho y’abaturage. Icyo gihe yasuye inkambi nyinshi z’abari barakuwe mu byabo (IDPs) mu bice bitandukanye by’igihugu.

Muri raporo yakoze nyuma y’urugendo rwe, Ndiaye yanditse ko inkambi ziri imbere mu gihugu, zituyemo Abanyarwanda bari hagati y’ibihumbi 900 na miliyoni. Icyo gihe hari hashize amezi 2 gusa umuryango w’abibumbye utangaje ko umubare w’abari baravuye mu byabo mu Rwanda (IDPs) wari hafi ibihumbi 350. Ibyo bivuze ko, mu byumweru 8 byonyine, abanyarwanda bakomeje kumeneshwa no gukurwa mu byabo bakajya gutura mu nkambi bikubye inshuro zirenga ebyiri.

Icyo gihe ubuzima bwari bugoye, umutekano wari ntawo, imirire mibi yari yugarije abana bari munsi y’imyaka 5, ariko n’abandi baturage bari mu nkambi babonaga amafunguro bigoranye ndetse hakaba n’ubwo bayabura. Si ibyo gusa ariko, kuko n’indwara ziterwa n’umwanda zari zarabibasiye.

Ngubwo ubuzima bamwe mu banyarwanda bari barimo, ngiyo impumeko bari bafite, aho amahoro n’umutekano byari inzozi babona nk’izitazigera zisohora. Tubibutse ko ibyo bihe byakurikiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejeje u Rwanda mu majye, irutwara abantu n’ibintu igihugu gitemba imivu y’amaraso, hirya no hino huzuye imirambo n’ amatongo.

Muri iyi nkuru ya 2 y’umushinga wacu tugiye kukwereka uko u Rwanda rwavuye ahabi haruta ahandi, rukubaka amahoro n’umutekano birambye imbere mu gihugu, rukubaka igitinyiro n’icyubahiro mu ruhando rw’amahanga, rukanakomerezaho ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu binyuranye. U Rwanda kandi ubu ni iwabo w’abanyamahanga benshi bava mu bihugu byabo bagahitamo kuza gutura mu Rwanda.

Amahoro n’umutekano byaragarutse

Abanyarwanda bari impunzi mu gihugu cyabo imbere, basubijwe mu byabo maze inkambi zose zifungwa mu 1995 nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umuryango w’abibumbye byari bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, tariki 5 Nyakanga 1995.

Gusa, mu gihe abantu bari babonye agahenge, mu mwaka wa 1998, abacengezi bateye igihugu bibasira ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba maze abanyarwanda batari bacye bongera kuzinga uturago, berekeza mu nkambi bongera kuba impunzi mu gihugu cyabo.
Cyakora ibyo ntibyatinze cyane kuko mu mwaka wa 2000 umutekano wari wagarutse, ndetse n’abaturage basubira mu byabo.

Igihugu cy’abihebye cyahindutse icy’umudendezo

Umutekano imbere mu gihugu wabaye uwa bose, umubare w’abanyamahanga bari mu Rwanda wikubye inshuro zirenga ebyiri, tutibagiwe n’impunzi zirenga 130,000 zicumbikiwe mu Rwanda. Ibi bishimangira ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi cyakira abakigana kitarobanuye.

Umugore ku isonga

U Rwanda ubu ni igihugu giteza imbere umugore. Imibare yerekana ko mu mwaka wa 1993 abagore bari mu nteko ishinga amategeko bari 14.9% by’umubare w’abaturage bari batuye igihugu icyo gihe, ariko ubu bageze kuri 61%. Ibi bishyira u Rwanda mu bihugu byimakaje ihame ry’uburinganire mu ruhando mpuzamahanga.

Ububanyi n’amahanga bwashinze imizi

Mu 1988 u Rwanda rwari rufite ambasade 11 gusa hirya no hino ku isi, ariko ubu zabaye 49 ndetse urugendo rurakomeje. Si ibyo gusa kandi kuko ubu u Rwanda ruri mu bihugu byubashywe kandi bifite ijambo ku isi. Urwanda kandi ruri mu miryango mpuzamahanga ikomeye ndetse imwe ruranayiyoboye. Aha twavuga nk’umunyarwandakazi Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie).

Uwari umunyantege ubu ni we utabara abandi

Mu 1994 nta hantu na hamwe u Rwanda rwatangaga umusanzu mu kugarura amaho cyane ko na rwo ubwarwo ntayo rwari rufite. Uyu munsi u Rwanda rufite ingabo zigera ku 5929 ziri hibrya no hino mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro kandi rubishimirwa n’abatari bacye barimo n’umuryango w’abibumbye.

Imibare irivugira

Icyi cyegeranyo ntikivuga imibare gusa ahubwo kiravuga akariho. Kirerekana ishusho y’ubudaheranwa, kwiyubaka n’agaciro k’umunyarwanda n’ak’igihugu.

Iyi mibare irerekana ko u Rwanda rwageze kure habi ariko ko rutahezeyo, ahubwo rwahavuye rukiyubaka ndetse rukaba rurimo gutanga n’umusanzu mu kubaka ibindi bihugu.
Iyi mibare kandi irerekana ahazaza heza ku gihugu nk’u Rwanda n’abanyarwanda, twese tubigizemo uruhare.

Reka nongenre ngire nti: icara neza wegame maze usome, ucurure wongere wongere usome.

Muryoherwe kandi biracyaza !!!

Abandi bagize uruhare kuri iyi nkuru:

Fred Mwasa
Tabaro Jean de la Croix
Daniel Sabiti

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Basketball: Abakinnyi 15 bashya, umusaruro mbumbe wavuye mu mwiherero muri Amerika

Mu cyumweru gishize ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo basoje umwiherero w’iminsi ibiri waberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Dore umusaruro wavuyemo Nyuma y’igitekerezo cyavuye muri Rwanda Day iheruka kubera Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisabwe cyane n’ababyeyi batandukanye ko habaho uburyo bwashyirwaho bwo kuzaza kureba ko haboneka impano mu bana b’abanyarwanda batuye muri kariya gace cyane mu mukino wa […]

todayJune 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%