Inkuru Nyamukuru

Kumenya Igishinwa byamufashije gutabara Umushinwa yasanze yarembeye ku nzira

todayJune 26, 2024

Background
share close

Muhawenimana Jeannet, wiga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze, yagaragaje inyungu ziri mu kwiga ururimi rw’igishinwa nyuma yo gutabara Umushinwa yasanze yarembeye mu nzira.

Muhawenimana Jeannet, kumenya Igishinwa yatumye atabara Umushinwa wari warembeye ku nzira

Uwo mukobwa w’imyaka 15, uvuga ko yahiriwe no kumenya kuvuga neza ururimi rw’igishinwa, bitewe no kuba ishuri yigamo rya Wisdom yarasanze ryigisha urwo rurimi, aharanira kurumenya kugeza ubwo arubyaza umusaruro.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ngo mubyamushimishije yatabaye umunyamahanga uvuka mu gihugu cy’u Bushinwa wari watembereye mu Rwanda ari kumwe na bagenzi be.

Avuga ko ubwo banyuraga hafi y’iwabo, ngo umwe wari wasigaye inyuma yarembeye mu nzira, mu gihe bagenzi be bari bikomereje urugendo batazi ibyabaye kuri mugenzi wabo, amutabara mu buryo bworoshye kubera kumenya kuvuga igishinwa.

Agira ati, “Kwiga igishinwa biranshimisha cyane kandi biramfasha, nabaha urugero rw’ibyiza byo kwiga indimi nyinshi, ubwo nari mu rugo Abashinwa banyuze hafi y’iwacu batembera, ariko bagira mugezi wabo wari wasigaye inyuma gato”.

Arongera ati “Nyogokuru watemberaga mu muhanda, yabonye ko mugenzi wabo wasigaye inyuma yagize ikibazo cy’uburwayi aryama ku nzira, nibwo yihuse abibwira bagenzi be bari imbere batazi ibyabaye kuri mugenzi wabo, kubera ko atazi igishinwa yababwira mu Kinyarwanda ko mugenzi wabo yerembeye ku nzira, kubera kutumva ikinyarwanda bakamuseka bakeka ko aje gusabiriza”.

Muhawenimana, avuga ko ubwo nyirakuru yari yananiwe kumvikana n’abo bashinwa, yibutse ko yasize umwana mu rugo ushobora kuba yavuga igishinwa, agatabariza uwo munyamahanga wari wagize ikibazo.

Ati “Nyogokuru yabuze uko abigenza araza arambwira ati, wiga mu ishuri rya Wisdom kandi nzi ko muvuga igishinwa n’icyongereza, ese ntabwo wagenda ukabwira bariya bantu ko uwo bari kugendana ameze nabi, bagasubira inyuma bakamutabara?”.

Arongera ati “Icyo gihe igishinwa cyanjye cyari kikiri gike, nibwo nahise ngenda mbagezeho mbasobanurira ikibazo cyabaye, nkabivuga mu gishinwa gike nari nzi nkakivanga n’icyongereza, nibwo bahise basubira inyuma bajya kumureba, kubera ko yari arwaye ameze nabi, batumiza ambulance imwihutisha kwa muganga”.

Muhawenimana akangurira abantu kwiga indimi agendeye kuri urwo rugero, avuga ko iyo atahagera uwo munyamahanga yari kubura ubuzima, kubera kubura abamutabariza mu rurimi bagenzi be bumva.

Ati “Urumva ko kwiga indimi nyinshi ari byiza, kuko iyo mba ntahari uriya muntu yari kugwa ku muhanda, kubera kubura umuntu uzi ururimi abanyamahanga bumva, niyo mpamvu kwiga indimi nyinshi kuri njye binshimisha, by’umwihariko igishinwa kuko nteganya kuzajya mu Bushinwa, ngakoresha urwo rurimi rwaho”.

Mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku isi, igishinwa kiza mu myanya itatu ya mbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nta Kinyarwanda cy’Urubyiruko kibaho – Inteko y’Umuco

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ishinzwe kubungabunga no guteza imbere Ururimi n’Umuco buratangaza ko nta Kinyarwanda cy’urubyiruko kibaho ahubwo ko Ikinyarwanda ari ururimi rumwe, rufite ikibonezamvugo kimwe, rukwiye gutozwa buri wese. Muri iyi minsi usanga urubyiruko rusa nk’aho rwihariye ururimi rwabo, nubwo biba ari Ikinyarwanda ariko ugasanga hari amagambo bihariye yiganjemo ari mu ndimi z’amahanga bavangamo ku buryo bigora undi utari mu kigero cyabo kumenya icyo bashatse gusobanura mu gihe baganiriye. Ubushakashatsi […]

todayJune 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%