Umubyeyi wafashwe n’ibise yagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ku wa 24 Kamena 2024 mu Karere ka Muhanga, yabyaye neza, umwana amwita Ian Kagame Mwizerwa ndetse abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bamushyira igikoma cy’ababyeyi.
Chair Person w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yashimiye uwo mubyeyi witwa Kamugisha wari witabiriye bwa mbere ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, akaba ari nabwo yibarutse umwana we w’imfura ku myaka 21 y’amavuko.
Inkuru yo kwibaruka umwana w’umuhungu we w’imfura wahise ahabwa izina rya Ian Kagame Mwizerwa, yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo cyo kuwa 25 Kamena 2024, ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi yari avuye kwiyamamariza kuri Site ya Muhanga, ahari hahuriye Uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.
Inkuru y’impamo uyu mubyeyi yibwiriye Kigali Today yahamije ko yavuye iwabo mu rugo mu Murenge wa Muhanga, yerekeza aho umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagombaga kwiyamamariza.
Avuga ko iwabo bari bamubujije kujya mu bikorwa byo kwamamaza kuko yari akuriwe kuko inda yari atwite yari ifite ibyumweru 35, mu gihe umubyeyi abyara agejeje ku byumweru hagati ya 37 na 42, ariko we agaca ku ruhande akajyayo akurikiye umubyeyi we babanaga dore ko ari nabwo bwa mbere yari yitabiriye bene ibyo birori.
Avuga ko akigerayo yakiriwe ahateganyirijwe ababyeyi batwite n’abana bakiri bato bagombaga guhabwa umwihariko, dore ko hari hanateganyijwe aho abageze mu zabukuru bazitabwaho, bidatinze mu masaha ya saa munani ahita agaragaza ibimenyetso by’uko agiye kwibaruka.
Avuga ko yatabawe n’abajyanama b’ubuzima bamushyikiriza abaganga b’ishami ry’ababyeyi n’abana bari biteguye kwakira uwagira ikibazo wese kuri Site, maze nabo bakomeza kumukurikirana kugeza ubwo umukandida wa RPF yazaga, kugeza atashye.
Agira ati, “Umukandida Paul Kagame naramubonye aza yambaye ingofero y’umukara n’umupira w’umukara, (Iryo ni rimwe mu mabara agize ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi), cyakora igihe yafataga ijambo akaza no kugusha ku nzu y’ababyeyi n’abana yuzuye ku bitaro bya Kabgayi, ati, “Nimubyare nababwira iki”? Ntabwo namwumvise nari ndi mu gice cyo hepfo ahari abagore n’abana”.
Avuga ko kuba yibarutse hanavuzwe ijambo nk’iryo bigaragaza ko ineza y’Umukandida wa FPR Inkotanyi ari ntagereranywa, kandi ko atekereza ibyagirira Abanyarwanda akamaro by’umwihariko abagore.
Chair Person wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko muri rusange iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage, rigeze ahashimishije kubera FPR Inkotanyi n’umuyobozi wayo Paul Kagame.
Avuga ko umwihariko wo kwita ku bagore n’abana, ufitwe na Paul Kagame n’umuryango we wose, kuko bakora ibishoboka ngo abavuka, ababyiruka, abakuze n’abageze mu zabukuru barusheho kumera neza.
Agira ati, “Ibyo dukesha Paul Kagane na Madamu we ni byinshi turagaragaza amarangamutima yacu kuri ibi bitaro, bisimbura ibyari bishaje cyane, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ni ingenzi cyane mu cyerecyezo cya FPR Inkotanyi, turashima kubera iyi nyubako, kandi izakira ababyeyi ba hano n’ab’abaturanyi bacu, byose ni ibyo Chairman wacu yatugejejeho bije bisanga ibitaro bya Nyabikenke”.
Abantu batanu muri Kenya ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye barashwe n’abapolisi ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu. Ibi byabaye ubwo abo bigaragambyaga bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko aho Abadepite barimo batora kwemeza umushinga w’ingengo y’imari ya leta. Mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kongera imisoro mu rwego rwo gufasha igihugu kwikura mu madeni kirimo. Nyuma yo kurengerwa n’umubare w’abigaragambya hanze y’Ingoro […]
Post comments (0)