Inkuru Nyamukuru

Nta Kinyarwanda cy’Urubyiruko kibaho – Inteko y’Umuco

todayJune 26, 2024

Background
share close

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ishinzwe kubungabunga no guteza imbere Ururimi n’Umuco buratangaza ko nta Kinyarwanda cy’urubyiruko kibaho ahubwo ko Ikinyarwanda ari ururimi rumwe, rufite ikibonezamvugo kimwe, rukwiye gutozwa buri wese.

Muri iyi minsi usanga urubyiruko rusa nk’aho rwihariye ururimi rwabo, nubwo biba ari Ikinyarwanda ariko ugasanga hari amagambo bihariye yiganjemo ari mu ndimi z’amahanga bavangamo ku buryo bigora undi utari mu kigero cyabo kumenya icyo bashatse gusobanura mu gihe baganiriye.

Ubushakashatsi ku mikoreshereze y’indimi zemewe mu butegetsi ahahurira abantu benshi muri Kigali bwakozwe mu 2023 n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, bwagaragaje ko Abanyakigali 73% bagaragaje ko ubusirimu, kwisanisha n’abavuga rikumvikana, n’ubumenyi buke biri mu bituma bahitamo kuvanga indimi iyo bari kuvuga Ikinyarwanda.

Mu babajijwe muri ubu bushakashatsi, 73% bemeye ko bavuga bavanga indimi mu gihe 27% bavuze ko batazivanga.

Bamwe mu bavuga Ikinyarwanda bakivangamo izindi ndimi bakumva ntacyo bitwaye mu gihe bigoye kuba wakumva Umunyarwanda uvuga Icyongereza akivangamo Ikinyarwanda cyangwa uvuga Igifaransa akivangamo Ikinyarwanda.

Mu bavanga indimi, 33% bavuze ko babiterwa no kwisanisha, 23% bavuga ko babiterwa n’uko babona ntacyo bitwaye, 20% bavuga ko babiterwa n’ubumenyi buke ku Kinyarwanda naho 15,2% bavuze ko babiterwa n’uko bumva ari ubusirimu.

Mu babajijwe kandi 8,8% bavuze ko bavanga indimi kuko bumva ko kuzivanga bigaragaza ubuhanga.

Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco, Jean Claude Uwiringiyimana, avuga ko Ikinyarwanda ari ururimi rumwe kandi gutozwa buri wese.

Ati “Ikinyarwanda ni ururimi rumwe, rufite ikibonezamvugo kimwe, rufite amagambo amwe, ntabwo tuzavuga ngo hari ururimi rw’urubyiruko, hari ururimi rw’abasaza, Oya, ururimi rw’Ikinyarwanda ni ururimi rumwe dukwiriye gukoresha kimwe, ahubwo mu matsinda runaka bashobora gukoresha imvugo zabo bwite twita urufefeko ariko ntiturufate nk’ururimi ruboneye, ariko ntabwo ari ururimi rukwiye gukoreshwa nk’ururimi rukwiye cyangwa mbonera rw’Ikinyarwanda.”

Bamwe mu Banyarwanda bakwiye guterwa ishema no gukoresha Ikinyarwanda yaba mu kukivuga cyangwa se mu bindi bikorwa bitandukanye birimo ibyamamaza n’ibindi kuko aribyo bizatuma kirushaho kugira agaciro no gutuma benshi bakiyumvamo.

Ibarura riheruka ryagaragaje ko kuva mu 2012 kugera mu 2022 abavuga Ikinyarwanda biyongereyeho 6%, bagera kuri 99,7%.

Mu ndimi 7100 zivuga mu bihugu 220 ku Isi, Ikinyarwanda kiri mu ndimi 60 zifite igihugu, kikaza ku mwanya wa gatatu muri Afurika, ndetse kikaba mu ndimi 200 zivugwa zikanandikwa ku Isi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuryango FPR Inkotanyi wasobanuye impamvu Uturere twahujwe mu bikorwa byo kwamamaza

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cy’aho imyiteguro igeze yo kwamamaza abakandida bawo n’impamvu hahujwe Uturere tumwe na tumwe. Yasobanuye ko ari mu rwego rwo kugira ngo umukandida wabo azabone n’umwanya wo gukora indi mirimo ifitiye Igihugu akamaro. Iki kiganiro cyitabiriwe na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga rusange, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Komiseri ushinzwe ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, Hon. […]

todayJune 21, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%