Inkuru Nyamukuru

Menya inkomoko y’izina ‘Inkotanyi’

todayJune 28, 2024

Background
share close

Umuryango wa RPF Inkotanyi wasobanuye inkomoko y’izina “Inkotanyi” ndetse unavuga uburyo ryawubereye imbaraga zo kugera ku ntsinzi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Hon. Tito Rutaremara ni umwe mu bakada bakomeye b’umuryango RPF-Inkotanyi. Aha arasobanura inkomoko y’izina Inkotanyi, aho avuga ko ryaturutse ku gitekerezo bagize cyo gushaka izina rifite igisobanuro nyacyo mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu ariko rikaba rijyanye n’intego bari bafite icyo gihe.

Ati: “Icyo gihe twahamagaye abantu bakuze bari mu myaka 50 tubazanye kugira ngo twumve ibitekerezo byabo n’uburyo bashobora kubona izina rijyanye n’igisobanuro cy’umuntu uharanira ibye ngo twumve icyo babivugaho tubanza kubasobanurira ibikorwa n’intego ibyo aribyo bamaze kubyumba neza nibwo bavuze izina Inkotanyi”.

Hon. Tito avuga ko mu bantu babajije uretse kuba bari bakuru nta wari warize amashuri menshi kuko abenshi mu banyarwanda icyo gihe ntawabashaga kurangiza amashuri yisumbuye ariko agahamya ko bari abahanga n’ubwo batari barize amashuri menshi.

Ati “Twarababajije tuti umuntu uharanira ibye, akabirwanira, agakomeza guhatana kugeza ubwo azagera kuri cya kintu baratubwira bati uko ni ugukotana. Uwo muntu ukomeza guhatana ntacike intege kugeza ageze kucyo ashaka kugeraho uwo ni Inkotanyi, Ni aho izina Inkotanyi ryaturutse”.

Hon. Tito avuga ko Inkotanyi ari umuntu uharanira ikintu ashaka kugeraho akaba yaca mu bintu bibabaje ndetse bimugoye cyane wenda akaba yanapfira icyo kintu ariko akakigeraho.

Muri ibi bihe umuryango FPR Inkotanyi ugenda usonabura unamara amatsiko kuri amwe mu mazina ndetse n’impamvu wagiye uyahitamo aho mu minsi ishize basobanuye impamvu FPR atari ishyaka ahubwo ari umuryango.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarusizi bashimiye Kagame wongeye kubagira Abanyarwanda

Abatuye Akarere ka Rusizi bashimiye Kagame Paul, kuba yarongeye gutuma bitwa Abanyarwanda, mu gihe ku gihe cya Leta ya Perezida Habyarimana Juvenal bavugaga Abanyarwanda, Abanyarwandakazi, bakongeraho n’Abanyacyangugu nk’aho bo batari Abanyarwanda. Kagame Paul umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yakiriwe mu Karere ka Rusizi ku isaha ya saa tanu n’iminota 25 kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, aho abaturage bagaragaje ubudasa bwo kumwakira mu rurimi rwihariye ruvugwa n’abaturage ba Nkombo […]

todayJune 28, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%