Inkuru Nyamukuru

Rusizi: Bashimira Kagame wabahaye imihanda yo mu kirere, mu mazi no ku butaka

todayJune 28, 2024

Background
share close

Nyirahabineza Valérie wamamaje umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi avuga ko Kagame Paul ari we ubereye u Rwanda kuko yazanye politiki itavangura Abanyarwanda akabagezaho n’ibikorwa remezo.

Agira “Twavuye kure. Mbere yo kuvugurura inzego z’imitegereke y’Igihugu, aha hitwaga i Cyangugu. Abayobozi bose bageraga aha baravugaga ngo ‘Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe banya-Cyangugu […] Twashimishijwe n’uko mwaje muzana politiki itavangura, natwe twitwa Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati, “Uyu munsi twishimira ko ya mihanda mwatubwiye yatugezeho, imihanda yo mu kirere, mu mazi no ku butaka. Kuko Rwandair yatugezeho.”

Nyirahabineza avuga ko abatuye Rusizi batagitinya imisozi kuko bahawe ibiraro bihuza imisozi. Ati, “Ubu Rusizi dufite amahoteli menshi, abakerarugendo babona aho barara. Bweyeye babonye umuhanda wa kaburimbo naho Nkombo babonye ubwato.”

Nyirahabineza avuga ko abayobozi ba kera bavugaga ko bidashoboka ko amashanyarazi yambuka ikiyaga cya Kivu akagera ku kirwa cya Nkombo, ariko ubu baracana.

Avuga ko abaturage ba Bugarama nari barambuwe imirima bayisubiranye ubu bakaba bahinga umuceri.

Muri Rusizi byinshi bishimira birimo imihanda mishya no kwagura isanzwe kugira ngo Rusizi nka kamwe mu turere dufite imijyi yunganira uwa Kigali, ikomeze itere imbere.

Mu cyiciro cya mbere muri iyi gahunda yo guteza imbere imijyi, hubatswe imihanda ya kilometero 5,11 ku ngengo y’imari ya 5.444.976.714 Frw, mu gihe icyiciro cya kabiri kigizwe na kilometero 5,8 cyo cyatwaye arenga miliyari 5,8 Frw naho icya gatatu cya kilometero 5,64 cyatwaye arenga miliyari 7,6 Frw.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Umubyeyi wafashwe n’ibise yagiye kwamamaza yise umwana we Kagame

Umubyeyi wafashwe n’ibise yagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ku wa 24 Kamena 2024 mu Karere ka Muhanga, yabyaye neza, umwana amwita Ian Kagame Mwizerwa ndetse abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bamushyira igikoma cy’ababyeyi. Chair Person w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yashimiye uwo mubyeyi witwa Kamugisha wari witabiriye bwa mbere ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku […]

todayJune 26, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%