Inkuru Nyamukuru

Diyosezi ya Gikongoro ibuze Umupadiri

todayJuly 9, 2024

Background
share close

Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yabuze Umupadiri witwa Félicien Hategekimana, witabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, aho yazize uburwayi.

Mu itangazo Diyosezi ya Gikongoro yashyize ku rubuga rwayo rwa X, riravuga ko Musenyeri Célèstin Hakizimana, afatanyije n’umuryango wa Felisiyani Hategekimana, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihaye Imana, abakirisitu bose ba Diyosezi, abavandimwe n’inshuti , ko uwo Padiri Felisiyani Hategekimana yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, azize uburwayi.

Nk’uko byagaragajwe muri iryo tangazo, imihango yo kumuherekeza ngo izaba kuri uyu wa kane, tariki 11 Nyakanga 2024, ibimburirwe n’igitambo cya Misa kizaturirwa muri Katedarali ya Gikongoro guhera saa tanu za mugitondo.

Ni inkuru yababaje cyane abakirisitu biganjemo abo muri Diyosezi ya Gikongoro, aho bakomeje kwandika ubutumwa butandukanye bwifuriza Nyakwigendera kuruhukira mu mahoro bunihanganisha umuryango asize.

Umurazawase Cécile, ati “Nyagasani amwakire mu ntore ze kandi akomeze umuryango”.
Elisa Muremyi, “Ruhukira mu mahoro ntore ya Nyagasani”.

Mathias Ngirinshuti “Nyagasani wiyeguriye ubuzima bwawe bwose agutuze mu Mahoro”.
Muri uyu mwaka wa 2024 Diyosezi ya Gikongoro ipfushije Abapadiri babiri, aho Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri iyo Diyosezi, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, aho nawe yazize uburwayi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda, Congo n’u Burundi byiyemeje kuganira ku mutekano

Abaminisitiri bo mu Rwanda bagiye guhura na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) n’abo mu Burundi, mu biganiro bizaba mu bihe bitandukanye ku mutekano n’ibibazo by’imibanire itameze neza hagati y’ibi bihugu, ibangamiye umutekano mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba. Ibi byemejwe kuwa Mbere 08 Nyakanga muri Zanzibar, Tanzania aho abaminisitiri bo muri EAC bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu wari ugamije kuganira ku mahoro y’akarere n’ibibazo by’umutekano. Uwo […]

todayJuly 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%