Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Dr. Frank Habineza yasezeranyije kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

todayJuly 9, 2024

Background
share close

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abaturage b’Akarere ka Muhanga ko nibamutora, azanoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo buteza imbere abatuye aho bukorerwa.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, ubwo Ishyakya rya Green Party, ryiyamamarizaga mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Iri shyaka riramamaza Dr. Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse n’abakandida 50 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubwo yagezaga ku baturage ba Muhanga imigabo n’imigambi y’ishyaka rye, Dr. Frank Habineza, yavuze ko aka Karere kari mu Turere ducukurwamo amabuye y’agaciro cyane, ariko ugasanga ubwo bucukuzi bukorwa mu buryo budakurikije amategeko.

Yagaraje ko hari ikibazo cy’abacukura nta burenganzira bafite, ndetse akenshi abaturage bakora ubucukuzi bakagwirwa n’ibirombe bagapfa.

Dr. Habize avuga ko aramutse atorewe kuyobora u Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu hose bwarushaho gukorwa neza, by’umwihariko hakifashishwa ikoranabuhanga, ariko n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanga ibyangombwa bakarushaho gushishoza mu kubitanga.

Ati “Twagombye gucukura dukoresheje ikoranabuhanga, ariko na ba Mayor batanga ibyangombwa bagasabwa gushishoza bagaha ibyangombwa abujuje ibisabwa, birinda ko abaturage basiga ubuzima mu birombe”.

Dr. Habineza yagaragaje ko mbere yo gucukura amabuye y’agaciro, byaba byiza habanje gupima neza hakamenyekana aho aherereye, aho kugira ngo abantu bacukure mu kajagari bayashakisha, bikarangira batanayabonye.

Yagize ati “Nasanze abantu bacukura uko babonye, bagacukura aha bakayabura, bakajya ahandi bakayabura, ndetse na bya binogo bacukuye bagasiga batabisibye. Ibyo si byo, nimutugirira icyizere, tuzashyiraho uburyo bwo kubanza gupima ubutaka mbere yo gucukura, abantu bacukure bazi neza ahari amabuye”.

Dr. Frank Habineza yavuze ko n’ubwo ahenshi mu Gihugu hacukurwa amabuye y’agaciro, nyamara abaturage baturiye ibirombe bakomeza guhera mu bukene, kuko amabuye yose acukurwa agahita yoherezwa mu bihugu by’amahanga.

Akavuga ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, muri buri karere hazubakwa uruganda rutunganya amabuye y’agaciro ahaboneka, mu rwego rwo kuyongerera agaciro.

Ati “Ikindi kibazo nabonye, turacukura amabuye tukayohereza mu mahanga, abandi bagakira twebwe tugasigara dukennye. Ahacukurwa amabuye y’agaciro kuva muri za 1930, na n’ubu urahagera ugasanga nta terambere. Tuzashyiraho inganda zitunganya amabuye acukurwa, kugira ngo ajye hanze yongerewe agaciro, hanyuma baduhe amafaranga afatika yatugirira akamaro aho dutuye”.

Dr. Frank Habineza agaragaza ko izi nganda nizubakwa zizatanga akazi ku bantu benshi, bityo ikibazo cy’ibura ry’akazi haba mu rubyiruko ndetse n’abakuze na cyo gikemuke.

Mu bindi Ishyaka Green Party ryasezeranyije abaturage ba Muhanga, harimo gusana umuhanda wa Muhanga-Karongi, ariko hakanakemurwa ikibazo cy’abaturage badahabwa ingurane z’ubutaka bwabo cyangwa se ibindi bikorwa byangizwa.

Dr. habineza ati “Twebwe muri Politiki yacu, itegeko ryo gutanga ingurane ikwiye ku muturage turikomeyeho. Iri tegeko riteganya ko umuntu ahabwa ingurane ikwiye kandi akayihabwa ku gihe, ndetse ikajyana n’igihe Igihugu kigezemo”.

Iri shyaka rya Green Party kandi, ryasezeranyije abaturage b’i Muhanga gukemura ikibazo cy’amazi meza, nibura buri muturage akajya abona litiro 100 z’amazi meza ku munsi kandi atayishyuye.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga, bashimye imigabo n’imigambi y’Ishyaka Green Party, bavuga ko bimwe mu byo iri shyaka rivuga biramutse bikozwe byaba ari byiza mu mibereho yabo.

Kimwe mu byo bagaragaza ko kibahangayikishije, harimo umusoro w’ubutaka, bavuga ko nk’uko iri shyaka ribivuga wagakwiye kuvaho burundu.

Uwitwa Mukanyandwi, yabwiye Kigali Today ati “Ikintu numvise nkumva ni cyiza ni umusoro w’ubutaka. Rwose ubundi uyu musoro wagakwiye kuvaho. Nibabikora rwose bizaba ari byiza cyane”.

Hari kandi bamwe mu baturage bavuga ko bifuza ko amazi akoreshwa mu ngo by’umwihariko mu Mujyi wa Muhanga yajya afatwa, agatunganywa hanyuma akongera gukoreshwa.

Bamwe muri aba baturage kandi banasaba ko abagikora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi, bafashwa kwibumbira muri koperative zabafasha gukorera hamwe kandi bagahabwa aho bakorera, bityo bakabasha kwiteza imbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasobanuye uko atari we wagombaga kujya kwiga muri Amerika

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko atari we wagombaga kujya kwiga amasomo ya gisirikare muri Amerika ahubwo yari agenewe Maj Gen Fred Gisa Rwigema, wari ubakuriye icyo gihe. Ni bimwe mubyo yagarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, bagatemberezwa ndetse bakanasobanurirwa ayo amateka. Nyuma […]

todayJuly 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%