Inkuru Nyamukuru

#CECAFAKagameCup: APR FC yatangiye itsinda Singida Black Stars (Amafoto)

todayJuly 10, 2024

Background
share close

Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Tanzania hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024, aho APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri iki gihugu igitego 1-0.

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa mbili z’ijoro APR FC iwutangira mu bakinnyi babanje mu kibuga harimo abakinnyi bashya babiri ari bo Dushimimana Olivier bakunda kwita muzungu ukina iburyo asatira yakuye muri Bugesera FC, ndetse na Byiringiro Gilbert ukina inyuma iburyo mu gihe abandi bose bari abakinnyi bayisanzwemo.

Mu gice cya kabiri, APR FC ni bwo yashyizemo abakinnyi bashya barimo Dauda Yussif wasimbuye Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain Bacca wasimbuye Dushimimana Olivier.

Umutoza Darko Nović kandi yanakuyemo Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma ashyiramo Richmond Lamptey na myugariro Alioum Souane byanamufashije kurangiza umukino we wa mbere w’irushanwa atsinze igitego 1-0, ikipe ye iteye amashoti ane agana mu izamu na rimwe rijya hanze mu gihe yatewe amashoti 10 arimo umunani yajyaga hanze n’abiri yaganaga mu izamu, kongeraho koruneri umunani mu gihe yo nta n’imwe yabonye mu minota 90.

Mu wundi mukino wabaye muri iri itsinda SC Villa yo muri Uganda yanganyije na El Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo 0-0.

REBA ANADI MAFOTO HANO:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Diyosezi ya Gikongoro ibuze Umupadiri

Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yabuze Umupadiri witwa Félicien Hategekimana, witabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, aho yazize uburwayi. Mu itangazo Diyosezi ya Gikongoro yashyize ku rubuga rwayo rwa X, riravuga ko Musenyeri Célèstin Hakizimana, afatanyije n’umuryango wa Felisiyani Hategekimana, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihaye Imana, abakirisitu bose ba Diyosezi, abavandimwe n’inshuti , ko uwo Padiri Felisiyani Hategekimana yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 […]

todayJuly 9, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%