Uncategorized

Dore ingaruka waterwa no gutereka hasi imifuka wahunitsemo ibiribwa

todayJuly 12, 2024

Background
share close

Reba mu nzu iwawe witegereze aho ubika ibiribwa birimo ibishyimbo, imyumbati ariko wite cyane cyane ku binyampeke birimo umuceri, ibigori, ubunyobwa ndetse n’ibibikomokaho birimo imigati, kawunga, ifu y’imyumbati n’ibindi.

Nusanga biteretse hasi ubikureho vuba, mu buryo bukoroheye ushake imbaho uzisase byibura hejuru muri santimetero nibura 15 uva hasi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye byagira ku buzima bwawe n’ubw’abawe.

Gutereka ibiribwa hasi cyangwa ukabyegeka ku gikuta, bigira ubuhehere amazi ava hasi ku isima cyangwa ku itaka, akazamuka akiyongera kuyo ibyo bihingwa bisanganywe bigatangira kubora, mu buryo rimwe na rimwe utabasha kubibonesha ijisho, ari naho usanga mu gihe ubiriye bishobora kuguteza ibyago birimo na Kanseri.

Mu batuye Akarere ka Musanze baganiriye na Kigali Today, abenshi ni abemeza ko bava gusarura bagahunika imyaka yabo mu mifuka, bakayitereka hasi bakumva ko ibyo bihagije.

Si mu ngo z’abaturage gusa usanga icyo kibazo, no mu bacuruzi biganjemo abaciriritse bacuruza za butike, aho bikagaragara cyane cyane mu byaro ugasanga gutandukanya umufuka urimo amakara n’umufuka urimo kawunga, ifu y’ubugari, umuceri, ibishyimbo, ibijumba, ibirayi n’ibindi bigorana.

Ndimurwango Emmanuel ati “Inzu yanjye nta sima irimo ntuye mu cyaro, ndava gusarura ibishyimbo ngashyira mu mifuka nkabika, mbibika hasi, n’iyo tugize amahirwe tukagura agaceri cyangwa tukakagabana mu kimina dutereka agafuka kawo hasi rwose”.

Arongera ati “Ibishyimbo tugenda tudaha duteka aho biteretse nihasi, biba bimara igihe kingana iki ko bihita bishira, nta mpamvu yo gukora etajeri nkaho ari butike, wenda twaba tubiterwa n’ubujiji ariko ubwo mudukosoye ubwo turashaka uduti tujye duterekaho tutarwara”.

Umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, ati “Njye mbona iwacu tuva guhaha imiceri n’ifu tugatereka hasi ku isima, ingaruka zo wenda ziba zihari, ariko biterwa n’uko mungana mu rugo, iyo ubaze ugasanga nta gihe kinini bizamara utereka ku isima”.

Mugenzi we ati “Mu rugo turahaha umuceri cyangwa kawunga tugatereka hasi ku isima, gusa iyo bimaze igihe kinini usanga ifu yarakonje yarafatanye, ingaruka zo zishobora kubaho kuko haba ari ku isima hakonje”.

Arongera ati “Hari aho ubona muri butike babiteretse kuri sima, ariko abenshi babitereka hejuru kuri kontwari, gusa ubwo mubitubwiye turabikosora”.

Nubwo abenshi bemeza ko batereka imifuka irimo ibiribwa hasi, hari n’abamaze kumenya ko guhunika neza ibiribwa ari ukubitereka hejuru ku mbaho, kugira ngo bidafatwa n’uruhumbu.

Ndahimana Jerôme, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), yaburiye abaturage batereka ibiribwa hasi cyangwa bakabyegeka ku nkuta z’inzu, abasaba kubihindura mu rwego rwo kwirinda ingaruka byateza mu buzima bwabo.

Ati “Ku muceri na kawunga ni ibiribwa bisa n’aho byihariye, uko uruhumbu ruzamuka hagenda hazamo n’ibyago byo kwinjirwamo n’ikinyabutabire cyitwa Aflatoxine gishobora kwangiza ubuzima bw’uwariye icyo kiribwa”.

Arongera ati “Ni ukwirinda ikintu cyatuma ingano y’amazi iri mu kiribwa izamuka, aho biva cyane ni ku butaka, ni ku isima no ku nkuta, iyo ushoboye kubika ikintu cyawe ku buryo bitegera aho hantu hashobora kuba ayo mazi uba uri kwirinda ingaruka, biroroshye kugira uburyo bwo kurinda ibiribwa, ugasasa imbaho ku buryo bijya hejuru nka santimetero 15”.

Abenshi bakunda kugaburira amatungo ibiribwa byafashe uruhumbu rw’ubumara byiganjemo ubunyobwa, ibigori n’umuceri batazi ko hari ikigero uruhumbu rurenga igipimo, ku buryo n’iryo tungo ugaburiye ibyo biribwa rishobora kwanduza indwara abazarya inyama yaryo.

Urwo ruhumbu rw’ikinyabutabire cy’ubumara cya Aflatoxine, rwagaragaye cyane cyane mu bigori, imyumbati n’ubunyobwa aho biteye impungenge ku buzima bw’abaturage, kuko ubwo bumara iyo bwageze no mu butaka, bwangiza ubuzima bw’abantu bariye ku musaruro wavuye mu butaka bwanduye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imfungwa zisaga 200 zatorotse gereza harimo n’izacikanye intwaro

Imfungwa zibarirwa muri 200 zatorotse gereza ya Koutoukalé zari zifungiyemo iri mu birometero bikeya uvuye mu Murwa mukuru wa Niger, Niamey, aho zari ziganjemo abafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwihebe, ariko harimo n’abafunzwe nyuma guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyebwenge n’ibindi byaha bitandukanye. Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri gereza imbere ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, ari rwo rwaburiye abarinzi ba gereza, […]

todayJuly 12, 2024


Similar posts

Uncategorized

Musengamana waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yubakiwe inzu

Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wamaze gushyikiriza inzu wubakiye Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ mu rwego rwo kumushimira ku gihangano cyiza yakoze, indirimbo ye ikaba yararirimbwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame cyane cyane muri Nyakanga 2024. Musengamana Béatha utuye mu Murenge […]

todayOctober 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%