Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024 yasuhuje umwana w’umuhungu w’imyaka 4 wari uteruwe na nyina Mukandayisenga Donatille bikora benshi ku mutima.
Iyi foto yakunzwe n’abantu batandukanye ndetse abenshi bayishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo no kuri status za Whatsap bagaragaza uburyo bayikunze.
Ifoto yafashwe Umukandida ku mwanya wa Perezida Paul Kagame asuhuza uwo mwana umubyeyi we yasabwe n’ibyishimo byinshi kuko ngo yari yazindutse agiye kwereka umwana we uko Perezida Paul Kagame asa imbona nkubone kuko yajyaga amubona kuri tereviziyo gusa.
Aganira na Kigali Today Mukandayisenga yasobanuye ko umuhungu we nubwo ari muto amaze gusobanukirwa ibikorwa byo kwiyamamaza birimo gukorwa muri ibi bihe kuko akunze kubireba kuri tereviziyo hamwe n’ababyeyi be.
Ati “ Sinzi uko nabisobanura kuko akunda Perezida Kagame ku buryo niyo yumvise indege inyuze mu kirere avuga ko ari Perezida Kagame akanayipepera agakunda kudusaba kuzamubwira ko amukunda ariko kuko tutabasha kumugeraho twagerageje gukora ibyo dushoboye kugirango amubonere aho yari agiye kwiyamamariza”.
Mugushaka gufasha uyu mwana kugera ku cyifuzo cye cyo kubona umukandida ku mwanya wa Perezida Paul Kagame bagiye mu Karere ka Gicumbi ubwo yajyaga kuhiyamamariza baturutse mu karere ka Musanze ariko ntibagira amahirwe yo kubasha kwegera aho ari bunyure ngo amusuhuze.
Ngo bageze mu rugo umwana yakomeje kwishyuza ababyeyi be uko yazamusuhuza biba ngombwa ko bazasubira mu kandi karere nibwo bazindutse bajya mu karere ka Gakenke ariko bagamije ko umwana wabo abasha gusuhuza umukandida Paul Kagame.
Uyu mwana nawe yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza yambaye imyenda igaragaza ko ashyigikiye umukandida Paul Kagame abifashijwemo n’ababyeyi be.
Uyu mwana w’umuhungu ngo yari yarabonye abahanzi barimo Junior Giti na Knowless bambaye imipira iriho ifoto ya Perezida Kagame nawe asaba ko bazawumugurira maze ababyeyi be bajya kuwudodesha bashyiraho ifoto ya Paul Kagame ndetse bandikaho ijambo ‘Ndamukunda’.
Ati “ Nyuma yaje kutubwira ngo tumugurire umudari nawo turawugura tuwushyira kuri uwo mupira”.
Ababyeyi be bakomeje ariko gushyigikira igitekerezo cye nibwo nyina Mukandayisenga yamuboheye n’ingofero y’ubudodo iri mu mabara y’ibirango by’umuryango wa RPF – Inkotanyi amugurira n’ipantaro iri mu mabara y’umwambaro wa Girikare.
Mama w’uyu mwana Mukandayisenga yumvise imyiteguro yo guserukana umwana we kureba no gusuhuza Kandida Perezida Paul Kagame idahagije maze anyarukira ku isoko ajya gushaka verini ifite amabara y’ibirango by’umuryango RPF- Inkotanyi ayimusiga ku matama.
Kigali Today yabajije Mukandayisenga niba urukundo umwana wabo akunda Perezida Kagame rutaba rufite aho ruhuriye n’ibigwi bamuvuga mu rugo iwabo yasubije ko mu bana bane afite ariwe wavuyemo akajya amuvuga kenshi kandi agakunda kuvuga ko nakura azaba umusirikare.
Ati “Ntaho bihurirye kuba Papa we ari gitifu w’umurenge cyangwa kuba nanjye mukunda gusa nanjye nk’umubyeyi we byanshimishije rwose kandi cyane”.
Se w’uyu mwana yitwa Musa Bwanakweli ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze naho Mukandayisenga Donatille mama w’uyu mwana nawe yigeze gukora mu nzego z’ibanze aho yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryaruyumba mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi, nyuma aza kubireka ajya kwikorera.
Post comments (0)