Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yagaragarije indorerezi ibyo bakwiye kwitwararika mu gihe bazaba barimo kugenzura igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe guhera tariki 15 Nyakanga ku bari imbere mu gihugu.
Ni ibyo bagaragarijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo bahuraga n’ubuyobozi bukuru bwa NEC mu rwego rwo kubaganiriza no kubagaragariza byinshi bijyanye n’amatora hamwe n’imyiteguro yayo aho igeze, yaba ibimaze gukorwa n’ibisigaye.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa avuga ko bifuje guhura n’indorerezi kugira ngo babagezeho ibigenga indorerezi bizabafashe kwisanzura no gukurikirana imirimo yabo, ariko nanone bakamenya ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe, nubwo ibyinshi usanga bihuriweho ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibyo kwitwararika twavuga ni uko bagomba gukorera aho basabye, ikindi ni uko bativanga mu matora nyirizina, ndashaka gusobanura y’uko atari bo bajya gutanga amabwiriza y’uburyo amatora akorwa n’uburyo ayoborwa, biba bifite ababishinzwe, ikindi nko kukijyanye no gutangaza twabasobanuriye y’uko Perezida wa NEC niwe utangaza ibyavuye mu matora”.
Arongera ati “Ibindi biba ari ukumenyesha, ntabwo bemerewe nk’abandi bose gufotora mu bwihugiko, bemerewe gufotora nk’abandi bose, ariko gufotora mo imbere umuntu arimo gutora cyangwa gufotora urupapuro rw’itora ntabwo byemewe, kandi twabagejejeho n’ibibafasha kureba ibyo basabwa bagakomeza kwiyibutsa.”
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo umukandida ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame yiyamamarije mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo abasezeranya ko nibatora neza tariki 15 Nyakanga ku munsi nyirizina w’amatora umuhanda ujya Bumbogo uzashyirwamo kaburimbo. Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yizeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo kubaha umuhanda wa kaburimo ugera i Bumbogo, natorerwa kuyobora […]
Post comments (0)