Inkuru Nyamukuru

Umutekano wa Site z’amatora urarinzwe – Polisi

todayJuly 14, 2024

Background
share close

Polisi y’igihugu yatangaje ko ahazatorerwa (Sites) ndetse n’ibikoresho byose bicungiwe umutekano neza mu gihe igikorwa cyo gutora nyirizina kizaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Boniface Rutikanga yatangarije Kigali Today ko inzego z’umutekano zamaze kugera kuri Site z’ahazatorerwa ndetse ko n’ibikoresho bizifashishwa mu matora birinzwe neza.

Ati “Abapolisi batangiye kugera mu Ntara no mu Turere tuzaberamo amatora ndetse n’ibikoresho bizifashishwa muri aya matora bicungiwe umutekano wabyo neza”.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida ndetse n’Abadepite birasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024.

Umubare w’ibiro by’itora mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo kuva ku wa 14-15/07/2024 mu Mujyi wa kigali ni 176, Amajyepfo 579, Iburengerazuba 597, Amajyaruguru 460, Iburasirazuba 621, Diaspora 158, igiteranyo cy’ibiro by’itora byose ni 2,591.

ACP Rutikanga avuga ko inzego z’umutekano zizakomeza kubungabunga umutekano kugeza ku gikorwa cyanyuma cyo gutangaza ibyavuye mu matora.

Ati “Nk’uko umutekano wakomeje gucungwa neza mu gihe cyo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika no kubakandida Depite no mu gihe cy’amatora turakomeje kugira ngo Abanyarwanda bihitiremo abayobozi batekanye”.

Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ahujwe akaba azabera umunsi umwe ku itariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari hanze y’u Rwanda, ndetse no ku itariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari inbere mu Gihugu.

Ku itariki ya 16 Nyakanga 2024, hazaba amatora y’Abadepite batorerwa mu byiciro byihariye, ari byo icy’abagore, icy’abantu bafite ubumuga ndetse n’icy’urubyiruko.

Abanyarwanda 9,500,000 bafite kuva ku myaka 18 kuzamura, nibo bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.

Aya matora yo kuwa 15 Nyakanga ibiro by’itora bizafungura saa moya za mugitondo bifunge saa cyenda z’amanywa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bimwe mu byo abatora bakwiye kwitwararika mu gihe cy’amatora

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu gihe abantu batora hari ibyo babujijwe kuri Site cyangwa se icyumba cy’itora, nk’uko bigenwa n’Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rihindura Itegeko Ngenga n০001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora. Komisiyo y’lgihugu y’Amatora yibukije Abanyarwanda ko bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w’amatora. Birabujjiwe kandi kwambara ibirango by’imitwe ya politiki cyangwa by’abakandida bigenga. Iyi Komisiyo ikomeza ivuga ko Umukandida abujiwe kuba […]

todayJuly 14, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%