Abantu umunani (8) bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Musanze ni bo bahitanywe n’inkuba mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 8 uku kwezi. Abahitanywe n’inkuba bose ni abagore, ikaba yarabakubitiye mu Mirenge itandukanye.
Ndindiriyimana Jean Paul w’imyaka 36 ukomoka mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, yapfushije umugore we Mukandayisenga Angelique yari asanze mu rugo avuye mu kazi, inkuba igahita ikubita, mu rugo rwose bagahungabana.
Yagize ati “hari nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba imvura igwa. Twumvise inkuba ikubita, mbona umwana umwe anguye iruhande, ndebye ku rundi ruhande mbona madamu yaguye hasi, turatabaza, apfa tumujyanye kwa muganga. Umwana we ubu ameze neza.”
Uwitwa Mpayimana Jean de Dieu w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero; na we nyuma yo gupfusha umufasha we Musabyemariya Colette, yahawe ubutabazi anafashwa gushyingura. Yashimye ko Leta y’u Rwanda itirengagiza abaturage mu bihe bikomeye.
Ati “Ndashima Leta y’u Rwanda. Numvaga nihebye ntaho mpagaze. Inkuba yamukubise ari bwo ngeze mu rugo mvuye mu kazi tutaraganira. Numvaga nanjye ngiye gupfa. Nabonye ubutabazi, abakozi ba MINEMA bansanze mu rugo, barampumuriza bampa 200,000 Frw yo kwifashisha ako kanya, ndashima Leta yacu ituba hafi umunsi ku munsi, no mu bihe bikomeye.”
Nziyonsanga Etienne wo mu Murenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero, na we yapfushije umufasha we Niyigaba Joselyne, amusigira umwana w’ibyumweru bitatu. Mu marangamutima menshi yashimye uburyo yahumurijwe, agafashwa gushyingura, n’ubu ubuyobozi bukaba bukomeje kumuba hafi, aho yemerewe kuzahabwa uburyo buzamufasha kubona amata y’uruhinja yasigaranye.
Yagize ati “MINEMA yampaye amafaranga 200,000 Frw bikimara kuba, nyifashisha mu gushyingura no mu bindi nari nkeneye. Uyu munsi nongeye guhabwa ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku, ibiribwa, imyambaro, n’ibindi. Kuba Leta itwitaho biratwubaka bigatuma tudaheranwa n’agahinda. Ndashima Leta ihora ituzirikana, ikatuba hafi mu bihe bigoye.”
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko Leta itazahwema gutabara abaturage bayo bari mu kaga no gukomeza kubafasha kwiyubaka.
Abahura n’ibiza bitandukanye hirya no hino mu gihugu bahabwa ubutabazi bw’ibanze, ariko kandi bakanafashwa kongera kwiyubaka no kwiteza imbere. Aba na bo bazakomeza gukurikiranwa no gufatwa mu mugongo nk’uko bisanzwe bikorwa kubufatanye n’inzego z’ibanze.
MINEMA itanga inama ko nubwo turi mu gihe cy’Impeshyi, igihe bigaragaye ko imvura igiye kugwa cyangwa Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) kigatangaza ko imvura iri bugwe ahantu runaka, abahatuye badakwiye kwirara ngo turi mu bihe by’izuba, ahubwo buri wese, aba agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukubitwa n’inkuba.
Amwe muri ayo mwabwiriza ni ukwihutira kugama mu nzu iri hafi, ukava byihuse mu mazi, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kureka gukoresha telefoni igihe cy’imvura irimo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwambara inkweto mu gihe ibirenge byawe biri hasi no kwirinda kwegera ku nkuta no guhagarara mu muryango ku nzu zidafite ubwirinzi bw’inkuba.
Kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Berlin mu Budage hasojwe igikombe cy’u Burayi cyaberaga muri iki gihugu cyegukanwa na Espagne itsinze u Bwongereza ibitego 2-1. Ni umukino Espagne yihariye muri rusange haba mu guhererekanya umupira ndetse no kubona uburyo bukomeye imbere y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0 ariko ku munota wa 47 w’umukino Espagne ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nico Williams ku mupira yahawe na Lamine Yamal. […]
Post comments (0)