Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bari burarebamenye icyerekezo cy’ibyavuye mu matora, kubagaragariza aho kubarura bigeze ndetse n’uko amajwi azaba ahagaze ku bakandida Perezida.
NEC ivuga ko ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, amatora yabereye muri Diaspora ku Banyarwanda bari mu mahanga, ibikenewe byose bijyanye nayo byari byamaze gutegurwa ndetse ko ibintu byari bimeze neza ku masite yose y’itora agera 168 yatoreweho mu bihugu 70 byo ku migabane itandukanye y’Isi, mu gutora Umukuru w’Igihugu ku bakandida bahatanira uyu mwanya ndetse n’amashyaka yateganyije abakandida bazayahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko hamwe n’abakandida bigenga kuri uwo mwanya.
Kuwa mbere tariki 15 Nyakanga 2024 nibwo Abanyarwanda bari imbere mu Gihugu baramukiye mu gikorwa nk’icyo bagenzi babo bari mu mahanga barangije, aho site z’itora zafunguye saa moya za mugitondo zikaba ziri bugeze saa cyenda z’igicamunsi, hanyuma ku munsi w’ejohakazatorwa abagize ibyiciro byihariye bazatorwa n’abagize Inteko itora.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa avuga ko Abanyarwanda bari burare bamenye icyerekezo cy’ibyavuye mu matora.
Ati “Uwo munsi ku itariki 15 tuzagaragaza icyerekezo cy’amajwi amaze kubarurwa, turateganya y’uko amajwi n’amara kugera hafi ya 60% kugera kuri 70% ndetse aramutse anarenze byaba ari byiza, tuzatangaza icyo twita icyerekezo kigaragariza Abanyarwanda aho kubarura bigeze ndetse n’uko amajwi kuri bariya bakandida ahagaze.”
Akomeza agira ati “Muri iryo joro ubwo ni itariki 15, turagerageza gukora uko dushoboye kugira ngo amasaha ya kare ashoboka dutangire kugaragaza iyo mibare itangiye kugera aho ngaho, tugaragaze icyerekezo.”
Nyuma yo kubara amajwi y’abahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu akanatangarizwa icyerekezo, bazahita bakomerezaho kubara amajwi y’Abadepite nkuko Oda Gasinzigwa abisobanura.
Ati “Yo turateganya gutangaza icyerekezo umunsi ukurikiraho tariki 16, hanyuma tariki 16 na none tuzatangaza by’agateganyo abatowe mu byiciro byihariye, muzi y’uko bo batorwa n’Inteko zitora, bahita bamenyekana, ariko tumaze guhuza amajwi tuzagaragaza abatowe by’agateganyo.”
Ubuyobozi bwa NEC buvuga ko bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, aribwo hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora nkuko biteganywa n’Itegeko, mu gihe bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024, hazatangazwa burundu ibyavuye mu matora.
Muri aya matora hari abakandida batatu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party hamwe na Philippe Mpayimana wigenga.
Biteganyijwe ko Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda aribo bari butore, mu gihe abarenga miliyoni ebyeri muri bo bazaba barimo gutora ku nshuro ya mbere.
Abantu umunani (8) bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Musanze ni bo bahitanywe n’inkuba mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 8 uku kwezi. Abahitanywe n’inkuba bose ni abagore, ikaba yarabakubitiye mu Mirenge itandukanye. Bikimara kuba, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho ibyago byabereye begereye imiryango yabuze abayo, bayiba hafi irahumurizwa, inafashwa mu gikorwa cyo gushyingura ababuze ubuzima. Ndindiriyimana Jean Paul w’imyaka 36 ukomoka mu […]
Post comments (0)