Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abahanzi barimo Knowless aranabagabira

todayJuly 15, 2024

Background
share close

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga bakiriye abahanzi batandukanye batuye mu Karumuna, mu Karere ka Bugesera barimo na Knowless waherukaga kubimusaba nawe akamwemerera ko azabatumira akanabagabira.

Perezida Kagame na Madamu bakiriye aba bahanzi ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Knowless ubwo aheruka kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera nk’uko Umuryango wa FPR-Inkotanyi wabitangaje ubinyujije ku mbuga nkoranyamba zawo.

Kuwa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe kuri uyu wa mbere nibwo yiyamamarije mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera.

Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless mu muziki, wavuze mu izina ry’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko bishimira iterambere rimaze kugera muri aka Karere maze aboneraho no gusaba Paul Kagame ko nk’umuturanyi wabo nyuma yo gutsinda amatora, yazatumira Abanyabugesera bagatarama bishimira intsinzi.

Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yagezaga ijambo ku barenga ibihumbi 250 bari bateraniye muri ako Karere ka Bugesera, yakiriye neza icyifuzo cya Knowless maze amwemerera kuzabatumira nyuma y’amatora bagataramana.

Perezida Kagame yagize ati “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite muri gahunda ko nzashaka umwanya nkabatumira, tugatarama, ndetse twebwe kubera imyaka yacu naho tugeze, buri gihe kigira ibyacyo, akantu twatangiye kukabona cyera mbere y’aba bana, hanyuma ubwo abantu iyo bataramye barishima, ndetse kubera ko katugezeho cyera, twe dushobora no kugaba, ubwo tuzabagabira rero.”

Butera Knowless yagaragaje ko kuba Paul Kagame n’umuryango we barimukiye mu Karere ka Bugesera byazamuye agaciro k’aka Karere agaragaza ko gasigaye kifuzwa na benshi.

Paul Kagame nawe yashimangiye ko kujya gutura i Bugesera yabitewe n’uko byagombaga kuba ubutumwa bugaragaza ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu cyangwa aho kurimbukira hahari.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abahanzi bakiriye barimo Knowless wari wanabimusabye, umugabo we, Producer Ishimwe Clement, Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, Nemeye Platini nawe uzwi nka Platini P, Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo n’abandi batandukanye.

Butera Knowless wisabiye Umukuru w’Igihugu kuzabatumira bagatarama ni umwe mu bahanzikazi bamaze imyaka 16 ahagaze neza muri muzika Nyarwanda kandi akaba yarabereye benshi urugero mu binjira mu muziki.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Volleyball: Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu mu byishimo nyuma yo guhabwa miliyoni eshatu buri wese

Kuwa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika. Ni irushanwa ryabereye mu gihugu cya kameruni (Cemeroon) umwaka ushize muri Kanama aho abakobwa b’ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball bageze mu 1/2 cy’igikombe cy’afurika gusa bakaza gusoza ku mwanya wa Kane nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Igihugu ya Cameroon ku mwanya wa Gatatu. Ni ubwambere byari bibaye mu mateka y’ikipe […]

todayJuly 15, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%